U Burundi bwatangiye gutegura igisirikare gushingiye ku rubyiruko.

Amakuru Politiki Umutekano

UBurundi bukomeje gukora impinduka zikomeye mu bwirinzi bwabwo ndetse n’umutekano wabwo muri rusange byimwihariko buvugurura igisirikare cyabwo.

Minisiteri y’ingabo mu Burundi yatangije gahunda yo kubaka igisirikare cy’igihugu gishingiye ku rubyiruko rugomba guhabwa imyitozo mbere y’uko rwoherezwa gufasha abasirikare bari mu butumwa mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Burundi avuga ko urubyiruko rurenga 500 rwagiye gukorera ibizamini mu kigo cya ESO Bururi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024 kugirango bategurwemo ingabo z’Igihugu zejo hazaza kandi zikomeye mu buryo bwose. Ku kigo cya gisirikare kiri mu ntara ya Rumonge na hohagiye urubyiruko rubarirwa muri 390, gusa ntabwo byagenze nk’uko byari byateganyijwe kuko mu bizamini bibiri rwagombaga gukora; rwakoze kimwe gusa icy’imyitozo ngororamubiri, icyo kwandika ntibagikore.

Tubabwire ko Igisirakare cy’UBurundi gifite gahunda yo kwinjiza urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 5000, ndetse harimo n’urushamikiye ku ishyaka rya CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure, Amakuru avuga ko kudakoresha ikizamini cyanditse byatewe n’uko igisirikare gishaka abakandida benshi bacyinjiramo, bityo kikaba cyabonye ko iki kizamini cyatuma haboneka bake bijyanye n’abakenewe.

Uyu Colonel yagize Ati “Igisirikare kirashaka kwinjiza Imbonerakure nyinshi zisanzwe ziri kwifatanya na cyo mu bikorwa bya gisirikare muri Congo ariko abenshi muri bo ntabwo batsinda ikizamini cyanditse. Bityo, abofisiye bafashe icyemezo cyo kubakoresha ikizamini cy’imyitozo ngororamubiri gusa.”

Igisirikare cy’u Burundi cyohereje abasirikare mu bihugu bitatu, ari byo Somalia, Repubulika ya Centrafrique no muri RD Congo, aho bivugwa ko cyatakarije abasirikare benshi mu rugamba cyinjiyemo rwo guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *