Türkiye : Dr Vicent Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku guteza imbere ubutwererane.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta arabarizwa i Antalya mu gihugu cya Türkiye, Aho guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama y’ihuriro rizwi nka Antalya Diplomacy Forum, isanzwe yiga ku butwererane mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ u Rwanda yatangaje ko Dr Vicent Biruta yitabiriye iyi nama iri kuba ku nshuro yayo ya 5, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024. Tubabwire ko iyi nama yatangiye tariki 01 ndetse ikazasozwa kuwa 03 Werurwe 2024.

Ni inama izahuriza hamwe Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku isi, bakaganira ku bibazo by’ingutu bibangamiye isi muri rusange n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo binyuze mu butwererane mpuzamahanga.

Iri huriro ry’uyu mwaka, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Advancing Diplomacy in Times of Turmoil” cyangwa se ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga “Guteza imbere ubutwererane mu bihe by’imidugararo.”

Bimwe mu bigomba kuganirwaho harimo intambara z’urudaca zikomeje kwiyongera, ibikorwa by’iterabwoba, abimukira n’impunzi, urugomo rukorerwa abo mu idini ya Islam ndetse n’abanyamahanga, ingaruka z’ikoreshwa ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence) cyane cyane uburyo iri koranabuhanga rishobora kuba umuyoboro wo gukwiza ibihuha n’amakuru y’ibinyoma.

Hazaganirwa kandi ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ingaruka zituruka ku biza kamere, uburyo bwo gukorera hamwe mugihe hadutse ibyorezo, ndetse no gufatanyiriza hamwe mu kuziba icyuho kikigaragara bukungu n’imibereho myiza.

Ibi bibazo byose bikaba bizagaragazwa abitabiriye iri huriro nk’imbogamizi mu gihe Isi iri mu bihe by’imvururu bikaba byaba impamvu nyamukuru zishobora guteza impagarara zishingiye kuri politiki, ubukungu n’umutekano ku isi.

Iri huriro rizaganira no ku bikorwa by’amatora ateganyijwe hirya no hino ku isi, aho muri uyu mwaka wa 2024, nibura kimwe cya gatatu cy’abatuye isi mu bihugu byabo hateganyijwe ibikorwa, bityo hakenewe kurebera hamwe bimwe mu bibazo bishobora gukurikira ayo matora mu bihugu bimwe na bimwe.

Antalya Diplomacy Forum ikaba yitezweho kongera guha umwanya abayobozi mu nzego zitandukanye guhuza ibitekerezo mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamiye isi ndetse n’akarere, n’uburyo bwo guhanga udushya mu guteza imbere ubutwererane mu bihe by’imidugararo.

Tubabwire ko kandi ibi ibiganiro byakuriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *