TUFF GANGS NIGHT : Anyuzamo akabaganiriza, Green P yahaye ibyishimo abo kuri gakondo. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro

Umuraperi Green P wari ukumbuwe na benshi mu bakunzi be n’abinjyana ya Hip Hop muri rusange yaraye yongeye kwerekana ko ibyo akora ari impano imurimo ijana ku rindi.

Uyu musore wari utegerejwe na benshi yatunguranye ubwo indirimbo hafi ya zose yaririmbaga mu buryo bwa Live nyamara atabiteguye ahubwo ari ikibazo cy’umu DJ utabimukoreye uko yabyifuzaga agahitamo kwiyeranja kugirango abakunzi be batahe bishimye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Nibwo mu Karere ka Kicukiro, mu Gatenga Ahazwi nko muri Flash Light habereye igitaramo cyiswe “TUFF GANG Night” cyagombaga guha ikaze no kwishimana n’umuraperi Green P uri mu batangije itsinda rya Tuff Gangs ryubatse ibigwi bihambaye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Ni igitaramo yagombaga kugaragaramo nyuma y’ukwezi kumwe n’igice gusa ageze mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Dubai aho yari ari muri gahunde ze zo mu buzima busanzwe ndetse na muzika muri rusange, Ni igitaramo kandi agaragayemo nyuma yo gutangaza imishinga ishimangira igaruka rye ndetse na Tuff Gangs muri rusange ririmo na Alubumu bagomba kumurika nka Tuff Gangs ndetse na EP ye agomba gusohora ku giti cye muri uku kwa gatatu nta gihindutse.

Green P wageze ku rubyiniro mu masaha ya saa 12: 30 Am yasanze ategerejwe n’abakunzi be cyane, bamwe bari banakoze imyambaro yanditseho amazina ye kugirango bamugaragarize urukundo, Abaraperi kandi nka Glory Majesty ndetse na GSB Kiloz ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo kumutera ingabo mu bitugu.

Akigera ku rubyiniro Green P yatangaje benshi ubwo uvangavanga imiziki yacurangaga indirimbo “Amaganya” bahuriyemo bose nka TUFF GANGS ariko Ntibishimishe Green P cyane ko atashakaga ko yagira ibindi muri ako kanya byamwibutsa mugenzi we Jay Polly babanye mu itsinda witabye Imana, Green yahise acyaha DJ Agira Ati

“Bro wikina rwose mbabarira, Mujye mugira aho mugarukira, Uyu ni Green P uri hano ntabwo ari Tuff Gangs, Ikindi ibihangano birimo Jay Polly mujye mubyubaha kuko yabibiriye icyuya kandi yakuriye aha”

Kugeza niyi Saha Green P agaragaza agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Jay Polly bakuranye bakanatangizanya itsinda, Nubwo ariko byagenze gutya mu ntangiriro igitaramo cyakomeje kujya mbere maze, Mu ndirimbo zinyuranye nka “Muri njye, Zunguza, Ntaho Twagiye, Bingana Iki, Kandagira Abanzi” n’izindi nyinshi Green P yongera gushimangira ubuhanga bwe muri Hip Hop dore ko abari aho bose baririmbanaga nawe kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye.

Uyu muraperi kandi kubera ko yanataramiraga mu rugo, Ahantu yakuriye yanyuzagamo akaganiriza abitabiriye igitaramo ku mateka yaho bari ndetse ko ari naho itsinda ryabo rya TUFF GANGS ryatangiriye bityo ko yubaha abatuye aho bose. Igitaramo kirangiye  Green P usigaye witwa Milly Bandana yabwiye Umurava.com ko yishimye cyane kuko yeretswe urukundo ataherukaga,

Ati “nk’Umuntu uri gutangira bushya no kugerageza kwataka ikibuga ndishimye ko biri kugenda gutya, Kandi ubu nibwo bitangiye kuko ngiye kubataka kibarenge. Abantu banjye bantege amatwi gusa, mbahishiye byinshi rwose kandi byiza.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *