Tour du Rwanda yahumuye, Abahanzi bazatarama bamenyekanye.

Amakuru Imikino Imyidagaduro

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki kugirango irushanwa ryo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda ritangire, Ni nako abahanzi bazasusurutsa abakunzi b’iri rushanwa bamaze gutangazwa bose.

Nyuma ya Mico The Best, Bushali, Juno Kizigenza, Bwiza na Eric Senderi bari bemejwe nk’abahanzi bagomba gususurutsa abakunzi ba Tour du Rwanda ubu hongewemo n’abandi bahanzi bagera kuri 3 kandi bakomeye cyane mu Rwanda. Abahanzi bongewe mu bagomba gususurutsa abakunzi ba Tour du Rwanda harimo Kenny Sol usanzwe akunzwe na benshi, Niyo Bosco, Afrique ndetse na Danny Vumbi.

Ni mu gihe Tour du Rwanda y’uyu mwaka igiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye irushanwa mpuzamahanga, igomba gutangira kuwa 18 Gashyantare kugeza kuwa 25 Gashyantare hakinwa uduce dutandukanye two kuzenguruka igihe nk’uko bisanzwe.

Uhujimfura Jean Claude uri gutegura ibi bitaramo, yabwiye itangazamakuru ko aba bahanzi bari barumvikanye ariko bagitegereje kurangiza ibiganiro na MTN Rwanda yinjiye mu baterankunga, bityo nyuma yo kubona ubushobozi bakaba aribwo bafashe icyemezo cyo kubongeramo.

Byitezwe ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *