Thierry Froger wa APR FC ibyo kuzana abakinnyi bashya yabitereye ubuyobozi, nta ruhare azabigiramo.

Amakuru Imikino

Thierry Froger, Umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko abakinnyi bose bagomba kongerwa muri iyi kipe nta ruhare na ruto agomba kubigirimo.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho yaraye atsinze AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na Ruboneka Bosco.

Uyu mutoza wa APR FC yabajijwe niba hari abakinnyi azongeramo muri uku kwezi kwa Mutarama mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga ikipe ye, yavuze ko bitamureba ko ahubwo bireba ubuyobozi kuko ari bwo bugura abakinnyi. Yagize ati “Ibyo ntabwo bindeba kuko ubuyobozi ni bwo bugura abakinnyi.”

Abajijwe niba mu bakinnyi 4 iyi kipe yajyanye mu irushanwa rya Mapinduzi Cup nta we bazakinisha, yavuze ko nabyo byabazwa ubuyobozi.

Isoko ry’abakinnyi rito mu Rwanda rikaba rizafungwa tariki ya 28 Mutarama 2024, APR FC ikaba ari imwe mu makipe atarongeramo umukinnyi n’umwe, ni mu gihe bivugwa ko Sanda Soulei wari mu igeragezwa ari we ushobora gusinyishwa na APR FC.

Thierry Froger, Umutoza mukuru wa APR FC yatangaje ko abakinnyi bose bagomba kongerwa muri iyi kipe nta ruhare na ruto agomba kubigirimo, avuga ko bireba ubuyobozi bwiyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *