The Ben n’umugore we batunguranye mu gitaramo cyo gusoza umwaka kitabiriwe na HE.Paul Kagame na Madamu we.

Amakuru Imyidagaduro

Mw’ijoro ryakeye nibwo muri Kigali Convention Center habereye igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye, umushyitsi mukuri yari HE.Paul Kagame ndetse na Madamu we Jannette Kagame, aho baribateguye kwifuriza abanyarwanda gusoza umwaka neza ndetse no gutangira undi 2024 neza.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriye ku meza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka wa 2023.

Muri bino birori The Ben na Pamela bahasesekaye basa neza cyane rwose ubona kumaso yabo hakeye cyane. Aba bombi baje kugaragara bizihiwe mu mashusho yagaragaye barikumwe na Madamu Jannette Kagame, Pamella ubonako bahuje urugwiro bishimye.

Amwe mu magambo umukuru w’igihugu  yagejeje kubari bitabiriye icyo gitaramo, yagize ati “Tugiye gutangira undi mwaka gusa bitewe n’amateka yacu ubwo twageragezaga kubaka andi mateka mu myaka 30 ishize, aho twagombaga guhera hari hato cyane rero natwe iyo tuza kuba turi hasi ntago byari gukunda, niyo mpamvu byasabaga intego ndetse no kwiyemeza biri murundi rwego kuko ibyo byose byo ubwabyo ntago byikora.”

 “Urwego tugezeho ubungubu ntawo kutwitambika uhari icyo byadusaba cyose tuzakomeze muri uyu mujyo.”

Umukuru w’igihugu yasoje yifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *