Noheli irakomanga ku miryango ndetse na 2024 turayitashye! Ibyishimo by’impurirane byizihiye Abanya-Kigali maze si ukurimbisha umujyi bakora iyo bwabaga ku buryo aho wagera hose ubona ko koko twiteguye ibirori by’iminsi mikuru itwinjiza mu mwaka mushya wa 2024.
Ubu Kigali yagizwe urwererane mu mitako y’amatara atandukanye mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza 2023, Kuva ku nyubako z’ibigo bya Leta n’iby’igenga kugeza ku mihanda mito n’iminini yo mu mujyi wa Kigali, harimbishijwe imitako itandukanye inogeye ijisho.
Mu Rwanda Bimaze kuba umuco ko mu gihe hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Umujyi wa Kigali utakwa bihebuje mu rwego rwo kwishimira intambwe abawutuye bateye no kugana mu mushya bahimbawe Ari nako buri wese aba yagiye kwizihiriza ibi birori mu muryango we.
Mu kwizihiza urwo ruhurirane, Kigali yakenkemuwe! Imihanda n’amasangano yayo, inyubako za leta n’iz’abikorera, amasoko, amahoteli, amabanki n’ahandi hahurira abantu benshi hose harimbishijwe amatara ahandi hubatswe ibirugu nk’ikimenyetso cy’imyiteguro cyo kwizihiza ivuka rya Yezu /Yesu Kirisitu ku bamwemera ndetse no gusoza umwaka mu birori by’Ubunani.
Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, ni umunsi abemera Yezu /Yesu Kirisitu bahimbaza ivuka rye. Urangwa n’imyiteguro yihariye haba mu ngo z’abantu, inyubako za leta n’iz’abikorera, mu nsengero, mu mihanda, aho abantu basohokera bizihiza uwo munsi.
Uyu mwaka wa 2023 turi gusoza wabaye umwaka mwiza byumwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda nubwo habayemo n’inkuru z’incamugongo nk’inkuru y’urpfu rw’umubyeyi wa The Ben n’izindi zitandukanye zitari nziza mu matwi.
Ariko kandi hanabayemo n’ibyiza mu myidagaduro nko kwakira ibitaramo bitandukanye bikomeye cyane nka “Trace Awards, Move Africa n’izindi nyinshi zabereye mu Rwanda bikazamura izina ryarwo ku ruhando mpuzamahanga.
Mu nzira werekeza i Remera, ku muhanda hose hatatse amatara ya Noheli, naho mu masangano y’imihanda yaba mu Mujyi rwa gati n’ahazwi nko ku mazi hose hari imitako y’uyu munsi mukuru.
Ubusanzwe umunsi wa Noheli urangwa n’ubusabane budasanzwe bw’ababyeyi n’abana. Ababyeyi barushaho guha abana serivisi nziza, bakabakorera agashya, babatembereza ahantu heza cyangwa babaha amafunguro adasanzwe, mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wa Noheli. Muri rusange, twavuga ko ari wo munsi wo kumurika urukundo rukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi.