Sanda Soulei ukomoka muri Cameroun agiye guhabwa amasezerano muri APR FC.

Amakuru Imikino

Sanda Soulei wari mu igeragezwa muri APR FC yararitsinze akaba agiye guhabwa amasezerano yo gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Sanda Soulei ni umukinnyi ukomoka muri Cameroun, akaba akina nk’umusatirizi anyuze ku ruhande ndetse akaba yanakina inyuma yaba rutahizamu.

Uyu mukinnyi yazanye na bagenzi be batatu, barimo Abdourame Alioum, Kada Moussa na Aboubacar Moussa. Uko ari bane bajyanye n’iyi kipe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rimaze iminsi ribera muri Zanzibar kugeragerezwayo.

Amakuru twamenye aturuka muri Zanzibar avuga ko uyu mukinnyi Sanda Soulei wagiye mu kibuga asimbura ku mukino wa JKU, agakina uwa Simba SC, agatsinda igitego kimwe muri 3 APR FC yatsinze Yanga.

Ubuyobozi bwa APR FC n’umutoza bashimye imyitwarire ye bituma bemeza ko agomba guhabwa amasezerano.

Sanda Soulei waraye yinjiye mu kibuga asimbura ku mukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup, APR FC yasezerewemo na Mlandege FC bivugwa ko agomba guhabwa amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC

Andi makuru twamenye nuko aba bakinnyi bandi APR FC itanyuzwe n’urwego rw’imikimire yabo, ariko na none ishobora kubasinyisha ikabatiza mu yandi makipe.

Muri iyi kipe kandi hari, amakuru avuga ko ejobundi ku wa mbere yakiriye rutahizamu mushya uje kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe aho byari binitezwe ko iyo igera ku mukino wa nyuma yari kuwugaragaraho.

Sanda Soulei agiye guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri (2) muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *