Rwanda FDA yatangaje ko ntabinini birimo virusi yica biri mu gihugu.

Amakuru Ubuzima

Rwanda FDA, Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, atari ibyanyabyo.

Rwanda FDA yanavuze ko nta n’ubwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda. Ibinini bivugwa ko birimo umuti wica, ariko nta biri ku isoko ry’u Rwanda
FDA ibicishije ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter yatangaje ko iki kigo cyamenye amakuru arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yica yitwa machupo.

Mu nyandiko bashyize ahagaragara, iragira iti “Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti buri ku isoko ry’u Rwanda. Ayo makuru akwirakwizwa akaba ari ibinyoma kandi adashingiye ku bumenyi cyangwa ubuhamya ubwo ari bwo bwose”.

Rwanda FDA yanijeje, abaturarwanda bose ko imiti igenzurwa mbere yuko ishyirwa ku isoko, kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma yo kugera ku isoko ry’u Rwanda.

Iki kigo cyanashimangiye ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose kugira ngo imiti yose iri ku isoko ry’u Rwanda, ibe yujuje ubuziranenge uko bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *