Ruti Joel yahishuye ko amashusho y’indirimbo Buravan yasize akoranye na Ish Kevin agiye gushyirwa hanze.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana Gakondo ivanze n’izigezweho Ruti Joël yatangaje ko hari amashusho y’indirimbo ya Yvan Buravan na Ish Kevin agiye gusohoka abakunzi ba Buravan bakongera kumubona mu gihangano yakoze bwa nyuma mbere yo kwitaba Imana.

Ni igitaramo yanatuye umubyeyi we cyabereye muri Intare Arena I Rusororo, Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, Kitabirwa n’abarenga ibihumbi bibiri barimo abakunzi be, Inshuti ze ndetse n’Imiryango. Igitaramo cya Ruti Joel yise “Rumata wa Musomandera” gisize abaye umuhanzi wa mbere wujuje inyubako ya Intare Arena ukuyemo abakora injyana yo kuramya no guhimbaza Imana {Gospel} Ni igitaramo kandi yamurikiyemo Alubumu ye yise “Musomandera”

Ni igitaramo cyatangiye ahagana mu ma saha ya saa 6 :00Pm Aho Umukondo Gatore wo mu “Ibihame by’Imana” yatangiye asusurutsa abitabiriye igitaramo, Nyuma gato umuhanzi Mike Kayihura nawe ugira indirimbo ziryoheye amatwi cyane yaje kujya ku rubyiniro maze asusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Anytime ‘Iminsi, Tuza n’izindi ze zakunzwe na benshi.

Umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 yahawe icyubahiro aranibukwa mu gitaramo cya Ruti Joel cyabaye mu ijoro ryashize muri Intare Arena cyiswe “Rumata wa Musomandera”

Ruti Joel yahishuye ko amashusho y’indirimbo Buravan yasize akoranye na Ish Kevin bise “VIP” agiye gushyirwa hanze, Ruti yaririmbye kandi indirimbo zirimo ‘Ye Aye’ ya Nyakwigendera Buravan, anyuzaho agace gato k’indirimbo ‘None Twaza’ ya Cecile Kayirebwa ndetse na ‘Igikobwa’ yahagurukije benshi.

Mu byiciro bitandukanye bisaga bitanu yakozemo igitaramo, Ruti Joel yagendaga avanga indirimbo zigize alubumu ye nshya ‘Musomandera’ ndetse n’izo yakoze mu myaka ishize, yakomereje ku ndirimbo ‘La Vie’ ageze kuri ‘Oulala’ kwifata biranga bamwe bamufasha kuyiririmba kugeza irangiye.

Mu zindi ndirimbo yaririmbye zikazamura ibyiyumviro by’abari bitabiriye harimo ‘Nyambo, Rumuri w’Itabaza, Rwagasabo, Rasana yakoranye na Mike Kayihura, Hari kandi ‘Ibihame, Gaju Akadege Amaliza. Ubwo yari asoje iyi ndirimbo yahagurukije Intore Masamba asanzwe afata nka Se mu muziki.

Ruti Joel yakoze mu nganzo maze ashyiraho indirimbo yahimbiye umubyeyi we yise ‘Musomandera’ anahagurutsa Mama we bafatanya kuririmba iyi ndirimbo, Ari nako n’abitabiriye igitaramo bose bari bamaze gufatwa n’amarangamutima kubera iyi ndirimbo irimo amagambo akomeye. Nyuma y’akaruhuko k’iminota mike, Ruti yagarutse ku rubyiniro maze afata akanya ko kwibuka inshuti ye Yvan Buravan abinyujije mu ndirimbo yasize akoze zirimo ‘Twaje’

Uyu musore yasoreje ku ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Cyane’ yakozwe na Producer X, maze ashyira akadomo ku gitaramo cyari cyimaze amasaha asaga atatu n’Iminota 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *