Rutahizamu w’umunya-Rwanda Kagere Meddie yamaze gutandukana na Singida.

Amakuru Imikino

Kagere Meddie, rutahizamu w’umunya-Rwanda wakiniraga ikipe ya Singida Fountain Gate, yamaze gutandukana n’iyi kipe, ahita yerekeza muri Namungo FC.

Kagere Meddie, uyu wari umwaka we wa kabiri muri iyi kipe ya Singida. ibarizwa mu Ntara ya Singida, akaba yarayijemo avuye muri Simba SC na yo yo mu gihugu cya Tanzania.

Kuva muri iyi kipe kwa Kagere Meddie, byasakaye cyane ubwo Singida Fountain Gate ku mbuga nkoranyambaga za yo yifurije amahirwe uyu rutahizamu w’Umunya-Rwanda, aho bamutije ikipe ya Namungo FC, kugeza iyi shampiyona y’umwaka wa 2023-24 irangiye.

Rutahizamu Meddie Kagere, akaba muri uyu mwaka we wa kabiri muri Singida ataragize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina.

Amakuru atugeraho nuko, Meddie Kagere ariwe wisabiye gutizwa kugira ngo abone umwanya wo gukina cyane ko yifuza kongera kugaruka mu ikipe y’igihugu (Amavubi).

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye nka; Rayon Sports, Police FC, Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC na Singida zo muri Tanzania, kuri ubu yamaze kwerekeza mw’ikipe ya Namungo FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *