Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent ashobora gusohoka mu muryango wiyi kipe.

Amakuru Imikino

Nshuti Innocent rutahizamu wa APR FC,  ashobora kuzerekeza muri Tunisia mu ikipe ya AS Marsa, bivugwa ko iyi kipe itozwa na Ben Moussa wahoze atoza APR FC, yifuza uyu mukinnyi ko yayikinira amezi 6 akaba yabona guhabwa amasezerano y’igihe kirekire.

Nshuti Innocent usigaye ari rutahizamu wa kabiri w’ikipe y’Ingabi z’Igihugu APR FC, nyuma ya rutuhizamu Victor Mbaoma ukomoka muri Nigeria.

Uyu mukinnyi rero kuri ubu ari kwifuzwa cyane na Ben Moussa wamutoje ubwo yari akiri Rwanda, aho yari umutoza wa APR FC. Uyu mutoza ngo abona uyu rutahizamu ari we waza kumufasha gushakira ikipe ye ibitego kuko yashimye imikinire yuyu mukinnyi.

Biravugwa ko n’ibiganiro birimo kugenda neza ku buryo Nshuti Innocent, ashobora no kutajya mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rizatangira ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ukuboza 2023, ikipe ya APR FC izitabira muri Zanzibar .

Iyi kipe ya AS Marsa, isanzwe ikinamo undi mukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati na we wahoze akinira APR FC, witwa Mugisha Bonheur bakunda kwita Casemiro.

Ikipe ya APR FC igiye kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup, iri itsinda B n’amakipe ya Simba SC, Singida Fountain Gate zo muri Tanzania na Jamhuri SC yo muri Zanzibar. Iri rushanwa riteganyijwe gutangira tariki ya 28 Ukuboza 2023, kugeza tariki ya 13 Mutarama 2023, rikaba rizabera muri Zanzibar.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe asaga 12, tombola ikaba yamaze gusiga aya makipe aganyije mu matsinda 3 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 4.

Itsinda A ririmo:

Mlandege FC, Chipukizi United zo muri Zanzibar, Azam FC yo muri Tanzania na URA yo muri Uganda.

Itsinda B ririmo:

APR FC yo mu Rwanda, Simba SC na Singida Fountain Gate ikinamo Meddie Kagere zo muri Tanzania na Jamhuri yo muri Zanzibar.

Itsinda C ririmo:

Young Africans yo muri Tanzania, KVZ FC yo muri Zanzibar, Vital’o FC yo mu Burundi na Bandari FC yo muri Kenya.

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yahagurutse I Kigali uyu munsi tariki ya 27 Ukuboza 2023 yerekeza muri Zanzibar ahazabera rino rushanwa rya Mapinduzi Cup.

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent ashobora kutazagaragara muri iyi mikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *