Rutahizamu Nkinzingabo Fiston yerekeje muri Afurika y’Epfo mw’igeragezwa.

Amakuru Imikino

Rutahizamu Nkinzingabo Fiston wamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri APR FC, yerekeje muri Afurika y’Epfo mw’igeragezwa.

Uyu mukinnyi usanzwe akina asatira anyuze ku ruhande yamaze gufata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo aho agiye gukora igeragezwa mu makipe amwifuza.

Amakuru atugeraho ni uko atari ikipe imwe azakoramo igeragezwa ahubwo ari amakipe asaga atatu (3). Mu gihe byaba bikunze, uyu mukinnyi benshi bemeza ko afite impano, ariko akaba mu kibuga adatanga umusaruro yitezweho, yaba asanze muri iki gihugu Ntwari Fiacre usanzwe ukinira TS Galaxy.

Rutahizamu Nkinzingabo Fiston wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC yagiriyemo ibihe byiza, yaje kuyivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, AS Kigali ndetse na Mukura VS yakiniraga ubungubu.

Kuri ubu Nkinzingabo Fiston yerekeje muri Afurika y’Epfo gukora igeragezwa, yazitwara neza akazahita abona Ikipe akinamo mu makipe atatu amwifuza muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *