Ruhango : Indwara y’ibicurane idasanzwe yakamejeje, Abanyeshuri bagera kuri 72 nibo bamaze kugezwa mu bitaro.

Amakuru Uburezi Ubuzima

Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’abanyeshuri bafashwe n’indwara y’ibicurane bikaze ndetse 72 muri bo bakaba bagejejwe kwa muganga barembye cyane, Kugirango bitabweho.

Amakuru avuga ko muri iki kigo cy’Amashuri iyi ndwara yakamejeje dore ko hafi y’abanyeshuri bose iri kubarangwaho, gusa abamaze kuremba banahawe ubuvuzi akaba ari 72, bivugwa ko guhera ku itariki ya 17 Mutarama 2024 abanyeshuri bagaragaje ibimenyetso by’ibicurane bakajyanwa ku kigo nderabuzima cyegereye ishuri, Ariko bugacya abandi bagenzi babo byabafashe nabo bakajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri tsinda.

Ubuyobozi bw’ishuri butangaza ko abajyanywe kwa muganga bose bagiye bakorerwa ibizamini ku bicurane no kuribwa umutwe bagacika intege, basanga ari ibicurane bisanzwe bahabwa imiti barataha, ku buryo nta mpamvu yo gukeka ko ari icyorezo cya Covid-19.

Agira ati “Nta gikuba cyacitse, amakuru tubaha ni ava ku kigo nderabuzima cyabakiriye, bahawe imiti yo kuborohereza ibicurane, kuko banabapimye Covid-19 basanga ari bazima nta kibazo, ubwo rero abantu ntibabigire ibikomeye kuko ni ibisanzwe”. Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaririje itangazamakuru ko nta bundi bwirinzi kuri ibyo bicurane, kuko abana bahurira mu ishuri n’aho baryama, cyakora ngo bashyizeho gahunda yo kwambara udupfukamunwa.

Umuyobozi w’ishuri avuga ko ababyeyi batangiye guhamagara mu kigo babaza amakuru y’abana babo, ariko ko bakwiye gukomera, kuko ubuyobozi bw’ishuri bukomeje gukurikirana isaha ku isaha ubuzima bw’abanyeshuri.

Agira Ati “Amafoto yagaragaye abana baryamye ntabwo ari ay’abana bacu gusa, kuko harimo n’abo ku kindi kigo n’abandi bantu, ntwabo rero bose barembye nk’uko byavuzwe, ababyeyi ntibakuke umutima, ni ibisanzwe ko abanyeshuri bakwanduzanya ibicurane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yatangaje ko bamenye iby’ubwo burwayi, bakurikirana bagasanga ari ibicurane bisanzwe kandi abana bavuwe bagasubira mu kigo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *