Reta y’u Rwanda na Brazil byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu by’Ingabo.

Amakuru Politiki

Reta y’u Rwanda na Brazil byiyemeje kurushaho gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye bugamije guteza imbere ibijyanye n’Igisirikare.

Bino byagarutsweho mu ruzinduko rw’akazi Brig Gen Kanyamahanga Celestin, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yagiriye muri Brazil, kuri Minisiteri y’Ingabo z’icyo gihugu cya Brazil.

Brig Gen Kanyamahanga Celestin, yakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Brazil aherekejwe n’ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Manzi Emmanuel.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bakiriwe neza na Maj Gen Jose Ricardo Meneses ROCHA, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ingamba muri Minisiteri y’ingabo za Brazil.

Mu biganiro byaranze abayobozi ku mpande zombi, byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’Ingabo. Uretse ubu bufatanye impande zombi ziyemeje guteza imbere, u Rwanda na Brazil bisanganywe umubano mu ngeri zitandukanye, aho mu Ukwakira 2023 hasinywe amasezerano arimo kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko no gukuriraho visa abafite impapuro z’izinzira z’abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo z’akazi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Dr Vincent Biruta, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe na mugenzi we wa Brazil Amb. Mauro Vierra. Mu biganiro bagiranye kandi harimo ko ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Umubano w’u Rwanda na Brazil si uw’uyu munsi kuko byatangije ubutwererane mu bya dipolomasi mu mwaka wa 1981.

Ibi byanashimangiwe kandi no kuba u Rwanda rwarafunguye Ambasade muri Brazil ariyo ya mbere rwafunguye muri Amerika y’Amajyepfo.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *