Rayon Sports yananiwe gufata umwanya wa gatatu nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports.

Amakuru Imikino

Rayon Sports yananiwe gufata umwanya wa Gatatu ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 1-1, ku mukino w’umunsi wa 15 usoza agace ka mbere ka shampiyona y’U Rwanda umwaka wa 2023-24.

Hari ku mukino ubanziriza usoza imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka wa 2023-24, aho Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports. Rayon Sports yari ibizi neza ko niyitwara neza igatsinda uyu mukino byari gutuma ihita ifata umwanya wa kabiri iwambuye Musanze FC yari yamaze gutsindwa na Police FC ibitego 3-0.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, aho ku munota wa 4, Mugiraneza Frodauard wari kapiteni wa Kiyovu Sports yagerageje ishoti ariko umuzamu wa Rayon Sports akayikuramo.

Nubwo umukino wari ushyushyushye ku mpande zombi, Kiyovu Sports wabonaga ko yarushaga Rayon Sports mu minota ya mbere, yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 13 ku mupira Bugingo Hakim yatakaje maze Sharif Bayo atera adahagaritse umupira winjira mu rushundura rwa Rayon Sports.

Bidatinze Ku munota wa 23, Luvumbu yahaye umupira Charles Baale ashyizeho umutwe, umunyezamu Nzeyurwanda Jimmy Djihad wa Kiyovu awukuramo. Ku munota wa 27 Bugingo Hakim yahinduye umupira mwiza ariko Ojera Joackiam ateye mu izamu unyura hanze gato, Rayon Sports irata ikindi gitego cyari cyabazwe.

Byakomeje kugorana cyane kw’ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugerageza amahirwe ngo irebe ko yakwishyura igitego, ariko biranga birangira bagiye mu kiruhuko ari 1 cya Kiyovu kubusa bwa Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego, aho ku munota wa 54, Luvumbu yagerageje ishoti ariko umunyezamu Nzeyurwanda arawufata. Rutahizamu wa Rayon Sports Charles Baale yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 58 ariko unyura hanze gato y’izamu.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu kuri Kiyovu maze ku munota wa 88, Ngendahimana Eric atsinda igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye kwa Luvumbu. Ntakipe yongeye kubona amahirwe yo kwinjiza igitego, umukino warangiye ari 1 cya Kiyovu Sports kuri 1 cya Rayon Sports.

Indi mikino y’umunsi wa 15 yabaye, Marines FC yanganyije na Sunrise FC 1-1, Police FC yatsinze Musanze FC 3-0, Muhazi United yanganyije na AS Kigali 0-0, Bugesera FC itsinda Etoile del’Est 2-0, Mukura VS yatsinzwe na Gorilla FC 1-0 ni mu gihe ejo hashize APR FC yari yatsinze Amagaju FC 3-1.

Kuri ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona iyoboye n’amanota 33, Police FC niya kabiri n’amanota 31, Musanze FC niya gatatu n’amanota 29, Rayon Sports ku mwanya wa kane n’amanota 27.

Umunsi wa 15 uzasozwa ejo aho ikipe ya Etincelles FC izaba yakiriye Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *