Rayon Sports yamaze kwirukan undi mutoza mbere yuko Imikino yo kwishyura itangira.

Amakuru Imikino

Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza witwa Samuel Mujabi Kawalya, watozaga abanyezamu nyuma y’amezi 5 atangiye izi nshingano.

Ibi byamenyekanye ubwo hasohokanga itangazo iyi kipe yanyujije ku rukuta rwa yo rwa X yahoze ari twitter, aho yamushimiye ubwitange yagaragaje mu gihe yamaranye na Rayon Sports.

Iri tangazo ryagiraga riti “Uyu munsi Rayon Sports yatandukanye na Samuel Mujabi Kawalya wari umutoza w’abanyezamu. Warakoze ku mutahe wawe umutoza Sam. Amahirwe masa mu rugendo ruri imbere.”

Uyu mutoza witwa Samuel Mujabi Kawalya yatoje amakipe nka Mbarara City, Express, Tooro United na Gaddafi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda. Uyu mumutoza w’Umugande yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga 2023, akaba yarayitoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24.

Kuri ubu rero uyu mutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports yirukanywe.

Ikindi kandi Rayon Sports yemeye kurekura Musa Esenu usigaje iminsi 22 ngo asoze amasezerano ye ariko imutegeka ko nta kipe yemerewe gusinyira mu Rwanda. Uyu rutahizamu amasezerano y’imyaka 2 yasinyiye Rayon Sports azarangira tariki ya 30 Mutarama 2024, ni mu gihe isoko rito ry’abakinnyi mu Rwanda rizafungwa tariki 28 Mutarama uyu mwaka wa 2024.

Musa Esenu kandi ntabwo yumvikanye na Rayon Sports kuba yakongera amasezerano aho habayemo ikintu gisa nko kugorana.

Mu kwezi kwacumi 2023, nibwo Musa yari yasabye ko batangira ibiganiro byo kuba yakongererwa amasezerano, ariko Rayon Sports imubwira ko yategereza muri Mutarama 2023 amasezerano ye agiye kurangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *