Racine yishimiye impano y’umuhanzi uri muri Art Rwanda Ubuhanzi ufite ubumuga.

Amakuru Imyidagaduro Ubuzima

Muri iyi minsi hari kuba amajonjora y’abazitabira n’abazatsindira Art Rwanda Ubuhanzi. Iri rushanwa ritegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batndukanye, Ryaje rigamije gufasha abahanzi bo mu ngeri zitandukanye kwagura Impano zabo.

Harimo ibyiciro bitandukanye nko Kubyina, Kuririmba, Gushishanya, Gukina amakinamico n’urwenya ndetse n’izindi mpano zitandukanye dore ko muri iyi si huzuye impano nyinshi. Mbea ntawuhejejwe mu kwerekana impano afite.
Kuri ubu riri kuba aho bakomeje kuzenguruka mu turere dutandukanye uko ari 30 tw’u Rwanda.

Mu minsi micye ishize nibwo umuraperi Racine yashyize hanze video y’umwe mubitabiriye iri rushanwa aho agaragara ari mu kagare k’abafite ubumuga bw’ingingo. Aba ari kuririmba indirimbo ya Racine yitwa Nsengera gusa agashyiramo ubundi buhanga bwo guhita avangamo indi ndirimbo y’umuraperi Riderman yitwa Uwo Ndiwe.

Uyu muhanzi akaba yitwa Ihirwe Jovid, Gusa twagerageje ngo tumenye aho yaba akomoka ariko ntitwabashije kumenya intara cyangwa akarere akomokamo.
Inzira twakoresheje:
Tukibona iyi video twagerageje kureba ku binyamakuru byandikira mu Rwanda niba hari icyaba cyaramuvuzeho, Tubura inkuru imuvugaho, Ntago twacitse intege kuko twagerageje kunyura ku mbuga za internet za Art Rwanda Ubuhanzi gusa twamaze umwanya munini dushakisha tubura amashusho kuko twari twizeye ko ario turakura umwirondoro wa Ihirwe Jovid.

Byadtwaye umwanya munini cyane dore ko hariho amafoto n’amashusho yose yahantu bazengurutse ariko rwose twaje kwiyemeza gukora iyi nkuru, Wenda mugihe twamenyeye amakuru kuri uyu muhanzi tuzagerageza kubaha inkuru ye.

Kanda hano urebe amashusho yuyu muhanzi

 

Muri aya mashusho Racine yasangije abamukurikira kuri Instagram, yabajije abantu niba akwiye “Yego” cyangwa “Oya”
Abantu benshi bishimiye impano ye ndetse banavuga ko akwiye gukomeza, Gusa kubera tutaramenya neza ibyakurikiyeho nyuma uyu muhanzi ntuturamenya niba yarakomeje.
Ariko mu buryo bugaragara yishimiwe cyane kuburyo bigaragara ko yakomeje, Dore ko na Riderman ubwe uri mubakemuramaka b’iri rushanwa yarahari aririmba indirimbo. Mu maso ya Riderman wabonaga ko yishimye kandi yatunguwe cyane n’impano yuyu muhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *