Qatar n’u Rwanda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.

Amakuru Politiki Umutekano

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinywe ku munsi w’ejo hashize tariki 17 Mutarama 2024, yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CG Namuhoranye Felix n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi.

Aya masezerano Kandi yasinywe mu gihe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Alfred Gasana n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, bari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar.

Urwo ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu rwatangiye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama, rukaba rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Qatar.

Minisitiri Gasana na mugenzi we wa Qatar Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Ayo masezerano yitezweho kwimakaza gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi bitandukanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono ejo tariki 17 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *