Polisi ya Kenya yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica umukinnyi wa Uganda

Amakuru Imikino

Igipolisi cya Kenya cyatangaje ko cyataye muri yombi abantu babiri uyu munsi ku wa mbere bakekwaho ubwicanyi bwabaye mu mpera z’icyumweru aho bishe umukinnyi wa Uganda.

Umuyobozi w’igipolisi cyaho, Stephen Okal, yatangaje ko aba bantu bombi bakekwa kwica uyu mukinnyi bari mu kigero cy’imyaka 30, bafatiwe mu nkengero za Rift Valley muri Eldoret.

Okal yatangarije AFP ati: “Aba bakekwa bombi ni abagizi ba nabi bazwiho gutera ubwoba abaturage.”

Turi mu rwego rwo hejuru rwiperereza kandi birashoboka ko ejo tuzabajyana mu rukiko.

Kiplagat wavukiye muri Kenya yari ahagarariye Uganda ku rwego mpuzamahanga mu kwiruka metero 3.000, harimo no mu mikino Olempike ndetse na Shampiyona y’isi.

Benjamin Kiplagat yasanzwe mu modoka yapfuye aho yari yajombaguwe ibyuma mu buryo bukabije.

Kiplagat yagaragaye bwa mbere ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa mpuzamahanga ya World Cross Country Championships muri 2006, amaze kuzuza umwanya wa 6 muri Shampiyona y’abatarengeje imyaka yo muri Uganda. Muri uwo mwaka kandi yujuje ibisabwa mu gikombe cy’isi cy’abato. Agezeyo, yashyizeho amateka mashya y’abatarengeje imyaka 8: 35.77, hanyuma ayamanura agera kuri 8: 34.14 kumukino wanyuma, aho yarangije ari 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *