Police FC yananiwe gufata umwanya wa mbere muri Shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC i Goligota.

Amakuru Imikino

Ikipe ya Police y’igihugu, Police FC yananiwe gufata umwanya wa mbere muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-1.

Hari ku mukino w’umunsi wa 16, wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda wabaye kuri icyi cyumweru tariki 14 Mutarama 2024. Ni umukino wo kwishyura ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye Police FC kuri Stade ya Nyagatare yiswe (Goligota).

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ariko wabonaga ko Police FC yarushije cyane Sunrise. Uno mukino wabaye mu masaha y’umugoroba aho ikirere cyari kibunditse imvura, bakinaga n’ubundi hari kugwa utujojoba.

Amakipe yombi yakomeje guhatana, ariko biranga habura n’imwe yareba mw’izamu ry’indi n’uko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa (0-0).

Amakipe yombi akimara kwinjira mu give cya kabiri cy’umukino Ku munota wa 47, Police FC yabonye Penaliti maze Hakizimana Muhadjiri arayinjiza, kiba igitego 1 cya Police FC kubusa bwa Sunrise FC.

Nyuma y’igitego Muhadjiri yatsinze Sunrise kuri Penaliti, ntibyatinze iyi kipe yahise ibigaranzura, itsinda ibitego bibiri (2), harimo icya Ssali Brian na Patrick Murenzi. Maze umukino urangira ari 2 bya Sunrise FC kuri kimwe cya Police FC.

Gutsindwa kwa Police FC, byatumye ibura amahirwe yo kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Undi mukino wabaye, Muhazi United yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1.

Ku munota wa 76, w’igice cya kabiri cy’umukino, umusifuzi yahagaritse umukino kubera imvura nyinshi yaririmo kugwa ku kibuga cya Nyagatare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *