Platini P yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Jirewu”. +{Video}

Amakuru Imyidagaduro

Nemeye Platini wamamaya nka Platini P muri muzika Nyarwanda, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Jirewu”, iri kuri EP ye yose BABA, aherutse gushyira hanze.

Uyu mwaka utangiranye byinshi mu myidagaduro byumwihariko mu bahazi Nyarwanda, aho bakomeje gusanhiza abakunzi babo ibyo babijeje mu mwaka ushize wa 2023.

Nyuma yuko kumunsi w’ejo tariki 15 Mutarama 2024, Meddy ashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yakoranye na Adrien ubu imaze umunsi umwe,
Platini P nawe yakoze munganzo.

Uyu munsi tariki ya 16 Mutarama 2024, nibwo umuhanzi Platini P yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Jirewu (j’irais où). Iyi ndirimbo yumvikanamo indimi 4 zitandukanye harimo; Igifaransa, Ikinyarwanda, Igiswahili n’icyongereza.

Ibi byumvikane ko ari indirimbo izumvwa kuruhando mpuzamahanga dore ko arindirimbo inogeye amatwi. Ikindi wamenye kuri iyi ndirimbo, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element elleeeh.

Jirewu ni indirimbo ifite amashusho atarafatiwe mu Rwanda, ndetse inagaragaramo umuzungu. Platini P yaherukaga gusohora indirimbo umwaka ushize nka ‘”Tunyweless” na ” Same as me” yafatanyije Linda Montenez.

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Platini P.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *