Platin yasobanuye impamvu Tom Close atari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba.

Amakuru Imyidagaduro

Platin P yagarutse ku bibazo byinshi bitandukanye yabajijwe n’abanyamakuru birimo n’icyo kuba Mugenzi we Tom Close atari ku rutonde rw’abazataramira abantu mu gitaramo cye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 nibwo muri Hoter “Four Points” habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuje abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Platin P yise “BABA XPRIENCE” kigomba kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

Ni ikiganiro cyabaye ku isaha ya saa 4: 00Pm ndetse kitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Knowless BUTERA, ZEO Trap, Urban Boys, Eddy Kenzo ndetse n’umujyanama Muyoboke Alex uri mu ikipe ishinzwe gutegura iki gitaramo, Ni ikiganiro kandi cyabaye gikurikiye icyo Platin P yakoranye na Urban Boyz kuri Radio ya Kiss FM.

Ikiganiro Platin P yashimiyemo umuhanzi Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys bahoze bahanganye cyane mu myaka yatambutse nk’amatsinda abiri yari akomeye mu muziki w’u Rwanda, Muri iki kiganiro Platin P yabwiye Kiss FM ko ubwo yari muri ibi bihe yatunguwe no kubona nimero ya telefone ya Nizzo Kaboss imuhamagaye imuha ubutumwa bumukomeza, ibintu we yibwiraga ko bidashoboka bitewe n’uburyo bari bahanganye mu muziki.

Uyu muhanzi yagarutse kuri ibi avuga ku mubano afitanye n’abagize Urban Boyz ndetse n’icyatumye abatumira mu gitaramo yise “Baba Experience”

Ati “Hari ikintu cyanyongereye imbaraga kiranantungura cyane, umwaka ushize hari igihe nari mfite inkuru nyinshi mu itangazamakuru nari nibereye mu bitaramo ariko ndi kubona imbuga nkoranyambaga ziri kumvugaho cyane, umuntu wa mbere wampamagaye ni Nizzo ntazi n’uko bigenze arambwira ati ‘Muvandimwe komera turi kumwe’, naravuze nti aba bavandimwe baba bakizirikana umuntu cyangwa ubuvandimwe.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru Platin yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye birimo no kuba umuhanzi mukuru nka Tom Close atari ku rutonde rw’abahanzi bazataramira abanyarwanda muri “BABA XPRIENCE” maze mu gusubiza avuga ko igitangaje ari uko Tom Close ariwe muhanzi watumye yinjira mu muziki ndetse akaza ashaka kumwigana.

Platin P kandi yasobanuye impamvu umuhanzi Big Fizzo wo mu Burundi yaraye ataje ko bishoboka ko ari impamvu za Politiki hagati y’ibihugu byombi, gusa agomba kuza kuri uyu wa Gatandatu cyane ko kuva hariya ugera i Kigali mu ndege atari igihe kirekire.

Platin avuga ko kuba atazaririmba ari uko atari kubona neza umwanya wo kwitegura iki gitaramo kuko akunze kuba ahuze, Gusa ahamya ko azaba ahari mu gitaramo ndetse yicaye imbere cyane.

Usibye Platin kandi, Itsinda rya Urban Boyz Nizzo Kaboss na Humble Jizzo babajijwe kubyerekeye ihangana ryabo na Dream Boyz zose zitakibaho bahamya ko byari ibijyanye n’akazi gusa nta rwango rwabaga rurimo uretse ihangana risanzwe ry’akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *