Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Umwami Abdullah II wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda.

Amakuru Politiki

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashimiye Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein w’Ubwami bwa Yorodaniya wasoje uruzinduko rw’Iminsi itatu yagiriye mu rw’imisozi 1000.

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024, ni bwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yaherekeje Umwami Abdullah II ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Uruzinduko rw’Umwami Abdullah II n’abamuherekeje rwatangiye ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2024, aho yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yahoo bagiranye ibiganiro byabaye mu muhezo byibanze ku nzego zitandukanye z’ubutwererane bufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi u Rwanda na Yorodaniya.

Nyuma y’ibyo biganiro, Umwami Abdullah II na Perezida Kagame bifatanyije n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi mu biganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byasojwe hasinywe amasezerano ajyanye no guhagarika gusoresha kabiri ibicuruzwa, gukumira inyerezwa ry’imisoro, amasezerano arebana n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubumenyi mu buvuzi, amasezerano y’ubutwererane mu bukungu n’ubucuruzi ndetse n’arebana n’ubutwererane mu rwego rw’ubuhinzi.

Nyuma yyuko rero asoje uruzinduko rwe mu Rwanda hari ubutumwa Umwami Abdullah II yatangaje ashimira uburyo Perezida Kagame yamwakiranye urugwiro mu ruzinduko rwa mbere yagiriye mu gihugu cy’u Rwanda.

Umwami Abdullah yagize ati: “Ndagushimira nshuti yanjye Perezida Paul Kagame ku rugwiro nakiranywe. Ni isomo rikomeye kwibonera uburyo Abanyarwanda, binyuze mu kudatezuka n’ubumwe bahinduye u Rwanda igicumbi cy’iterambere n’uburumbuke bishimwa na bose.”

Yakomeje avuga ko Ubwami bwa Yorodaniya butewe ishema no kurushaho kwimakaza umubano wabwo n’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, amusubiza yamushimiye agira ati “Urakoze muvandimwe Nyiricyubahiro Mwami Abdullah II. Byari iby’agaciro kukwakira mu Rwanda kandi tugushimira kuba wadusuye.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “U Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya bihuriye ku ndangagaciro n’inyota yo gutera imbere ishingiye ku mahoro, ubutabera n’umutekano. Niteguye kubakira ku biganiro byiza twagiranye mu kurushaho gushyigikira umubano n’ubushuti buri hagati y’abaturage bacu.”

Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya bikomeje kwishimira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Yorodaniya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *