Perezida wa Gasogi United KNC, nyuma yo gutsinda Rayon Sports yanenze imigurire yayo.

Amakuru Imikino

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-1, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka (KNC), yavuze ko ikipe ye yagaragaje ko hadakina amazina ahubwo hakina abakinnyi.

Ibi byabaye ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Gasogi United 2-1, kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wabaye mw’ijoro ryakeye tariki 12 Mutarama 2025, Gasogi United yari yarakoze impinduka yirukana bamwe mu bakinnyi bayo bari bakomeye, ariko ikaba yitwaye neza imbere ya Rayon Sports irayitsinda.

KNC Perezida w’ikipe ya Gasogi United, yabwiye itangazamakuru ko byose babikesha kumvisha abakinnyi ko hadakina izina ahubwo hakina umukinnyi.

Ati “Ibanga nta rindi ni ugufata abakinnyi bashaka gukora, kumva ko wakinnye umupira wageze iyo ujya, ibintu ukabyica, aho kugira ngo ube mu rusengero utekereza akabari, uti pasiteri yarangije nkajya kwinywera, waba mu kabari utekereza urusengero, uti Mana wambabariye hungover ko zinyishe.”

Yavuze ko bakinnye bafite abakinnyi 4 bo mu ikipe y’abato, ariko ubushake bagaragaje ni bwo bwatumye batsinda ikipe ya Rayon Sports.

KNC yagarutse no ku mukinnyi w’Umurundi witwa Hakizimana Adolphe, baguze muri Musongati, yavuze ko ari ryo tandukaniro ryo kugura umukinnyi wakinaga no kuzana uje gukora igeragezwa kuko birangira abaye nka rutahizamu wa Rayon Sports.

Ati “Ni myugariro twaguze, amasezerano ye muri Musongati kimwe n’abandi bakinnyi 2 dufite bataha izamu n’urema uburyo bw’ibitego, kera twakoraga amakosa, kugura umukinnyi wo mu kwa Mbere aje gukora igeragezwa birangira abaye nk’umwataka wa Rayon Sports mwabonye.”

KNC kandi yemeje ko nta mukinnyi uzongera kuza kuryama mu ikipe ye, hazajya hakina abashoboye abadashoboye abasezerere burundu.

Gasogi United, yaraye itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *