Perezida wa Kenya, William Ruto, avuga ko azohereza abapolisi muri Haiti mu butumwa bwo gufasha iki gihugu mu kurwanya udutsiko, ibi nubwo urukiko rwa Nairobi rwahagaritse kohereza mu cyumweru gishize.
Ni umwanzuro urwo Rukiko rukuru rwasomye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, uhagarika icyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyo kohereza abapolisi bagera ku gihumbi muri Haiti, mu rwego rwo kujya guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorwa n’udutsiko tw’amabandi muri icyo gihugu, mu butumwa bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Urukiko rwanzuye ko rusanga icyo cyemezo cya Guverinoma kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Kenya, ko kitubahirije amategeko, bityo ko kitemewe.
France 24 yatangaje ko Umucamanza Chacha Mwita wo mu Rukiko rukuru rwa Kenya, yumvise ubusabe bwo kwanga iyoherezwa ry’abo bapolisi muri Haiti, ari ku Rukiko rwa Milimani mu Murwa mukuru Nairobi, ku itariki 16 Ugushyingo 2023.
Kohereza ingabo zihuriweho n’ibihugu muri Haiti, byari byaje nyuma y’ubusabe bwisubiramo buri gihe bwa Guverinoma ya Haiti na UN, Kenya yari yemeye kuzayobora izo ngabo zibarirwa hagati ya 2,500 na 2,600, “izo ngabo zikaba zari ziteganyijwe kugera muri Haiti mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024”, nk’uko byemejwe n’intumwa idasanzwe ya UN muri Haiti.