Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare mu ngabo z’U Rwanda.

Amakuru Politiki

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, Perezida wa Repubulika y’U Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’U Rwanda yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bavanwa ku mapeti ya Brigadier General bahabwa aya Major General.

Izi mpinduka zakozwe na Nyakubahwa Perezida Kagame zatangarijwe mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’ U Rwanda kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 19 Ukuboza 2023 ku rubuga rwabo rwa X yahoze ari Twitter ndetse no ku rubuga rwabo rwa https://www.mod.gov.rw/ .

Amakuru yasohowe na RDF avuga ko abasirikare bagera kuri bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba General Major, mu gihe abagera kuri 17 bo bari bafite ipeti rya Colonel, bahise bagirwa ba Brigadier General mu rwego rwo kuzamura ubushobozi no kubaremamo icyizere.

Abandi basirikare bagera kuri 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel nabo bazamuwe mu Ntera maze bahabwa ipeti rya Colonel mu gihe abandi 98 bari bafite ipeti rya Major nabo bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Byitezwe ko izi mpunduka zakozwe zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa ndetse abasirikare bato bagera kuri 226 bagahita bahabwa ipeti rya Sous Lieutenant naho abandi bagera kuri 295 nabo bagahita bashyirwa ku ipeti rya Major bakuwe ku ipeti rya Captain ndetse abari bari ku peti rya Lieutenant nabo bagashyirwa kurya Captain, Nkuko itangazo ryasohowe na RDF ribyerekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *