Umukuru w’igihugu Paul Kagame, yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Ibi byabaye mw’ijoro ryakeye tariki 12 kamena 2024, aho hashyirwagaho abayobozi bashya mu myanya ya Guverinoma.
Ambasaderi Oliver Nduhugirehe yasimbuye Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Mu bandi umukuru w’igihugu yahaye inshingano nshya harimo, Consolée Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije, akaba yahawe kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Bwana Murangwa Yussuf wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Yussuf Murangwa yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi asimbuye Dr Uzziel Ndagijimana
Yussuf Murangwa yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi asimbuye Dr Uzziel Ndagijimana.
Bwana Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi muri MINECOFINE.
Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund.
Abandi bashyizwe mu myanya ni Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru, akaba yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano. Havugiyaremye yasimbuye Maj Gen Nzabamwita Joseph wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika.
Havugiyaremye Aimable, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Madamu Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru naho Bwana Alfred Gasana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.
Bwana Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) naho Dr Innocente Murasi agirwa yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Bwana Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, naho Bwana Dusabimana Fulgence agirwa Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro by’umukuru w’igihugi.
Habyarimana Angelique, yagizwe Umushinjacyaha Mukuru.
Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, asimbura Alfred Gasana
Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, asimbura Alfred Gasana.
Bwana Alfred Gasana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, asimbura Amb. Olivier Nduhungirehe.
Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Iri tangazo ryagiye hanze Ku munsi wejo hashize tariki 12 kamena 2024.