Perezida Kagame yakiriye Noura bint Mohammed Al Kaabi n’abandi bayobozi bamuherekeje.

Amakuru Politiki

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Noura bint Mohammed Al Kaabi n’abo bari kumwe.

Noura bint Mohammed Al Kaabi, yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, baganira ku ishimangirwa ry’ubufatanye buzana inyungu z’ibihugu byombi, nk’uko itangazo ku rubuga X rwahoze ari Twitter ribivuga.

Uyu munyamabanga wa Leta muri Leta ziyunze z’Abarabu hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bahuye n’Umukuru w’Igihugu bamaze kuyobora ibiganiro byahuje Komite y’ubutwererane hagati y’u Rwanda na UAE, byarangiye impande zombi zigiranye amasezerano y’ubwumvikane (MoU) yo guteza imbere uburezi.

Mu gutangiza ibi biganiro, Dr Biruta yagize ati “Muri ubu bufatanye tugamije gushimangira ihanahana ry’ubunararibonye, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi, twubaka ishingiro ry’ejo hazaza, aho urubyiruko rushobora kujyana n’impinduka z’Isi.”

Iki gihugu(United Arab Emirates/UAE) ni cyo gifite umujyi wa Dubai uzwi na benshi mu bacuruzi ko haba amasoko mpuzamahanga arangurirwamo ibintu bitandukanye ku biciro byo hasi.

Uretse umubano ushingiye ku guteza imbere Uburezi, u Rwanda na UAE bisanzwe bikorana mu iterambere ry’amahoteli, ubucuruzi n’ishoramari, gusurana no kugira amahuriro mpuzamahanga baganiriramo.

Ibihugu byombi byaherukaga kugirana amasezerano y’ubufatanye mu by’Ubukungu ku itariki 28 Mata 2022, akaba yarashyizweho umukono na Minisitiri Biruta ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa UAE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *