Perezida Kagame Paul yashyizeho Inama y’Ubujurire ku mpunzi.

Amakuru Rwanda

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Inama y’ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu gihugu, mu gihe batayemerewe ku nshuro ya mbere.

Uru ni urwego ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere no mu micungire y’abakozi n’umutungo.

Rwatangajwe mu Iteka rya Perezida N° 051/01 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi, rishingiye ku Itegeko N° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda.

Iryo teka rigaragaza ko Inama y’Ubujurire irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera ndetse icyicaro gikuru cyayo kikaba cyamaze gushyirwa mu mujyi wa Kigali.

Iyi nama y’Ubujurire igizwe n’abantu batandatu nibura barimo abagize Biro igizwe n’Abaperezida babiri, abagize iyo nama bakaba bafite manda y’imyaka 3, ishobora kongerwa bitewe nuko bitwaye.

Ingingo ya 10 y’iryo teka igaragaza ko Biro y’Inama y’Ubujurire ishinzwe guhitamo abandi bagize Inama y’Ubujurire kuyobora, gukurikirana, guhuriza hamwe imirimo y’Inama y’Ubujurire, no kugena abagize Inteko yumva ubujurire n’uburyo inteko iteranamo.

Bakaba banashinzwe guharanira ibyemezo bifatwa mu buryo butabogamye, hashingiwe ku bimenyetso kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye impunzi n’amategeko arengera ikiremwamuntu.

Ikindi nuko abagize iyo Biro ni na bo banashinzwe kugena ahandi hantu mu gihugu Inama y’Ubujurire ishobora guteranira, igihe bibaye ngombwa, kwemeza amategeko ngengamikorere y’Inama y’Ubujurire ategurwa n’Umwanditsi.

Ingingo ya 23 y’urwo rwego, ishimangira ko ruzajya rugenerwa ingengo y’imari ya Leta hakiyongeraho inkunga y’abafatanyabikorwa, impano, n’indagano.

Imicungire, imikoreshereze n’igenzura by’umutungo w’Inama y’Ubujurire bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *