Nyuma ya byinshi bitandukanye birimo ubushotoranyi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo, yagiye atangaza hirya no hino mu biganiro mbwirwaruhame yongeye kwishongora ku Rwanda.
Perezida Félix Tshisekedi yatangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024 mu nama yamuhuje na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko nta bwiyunge igihugu cye gikeneye kugirana n’u Rwanda. Tshisekedi yabwiye aba badipolomate ko u Rwanda rugenzura igice cy’ubutaka bwo mu burasirazuba bwa RDC, bityo ko mu gihe rutakivuyemo, nta biganiro ibihugu byombi bishobora kugirana.
Yagize Ati “Nta biganiro bishobora kuduhuza n’u Rwanda mu gihe rugenzura igice cy’ubutaka bwacu. Ntabwo tuzemera ubwumvikane ubwo ari bwo bwose.” Kuri ubu uwavuga ko umubano n’umutekano hagati y’ibihugu byombi udahagaze neza ntiyaba abeshye nk’uko Tshisekedi yabigarutseho mu cyumweru gishize mu kiganiro yagiranye na Perezida João Lourenço.
Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri iyi ntara, rimwe na rimwe ikavuga ko iki gihugu cyayiteye, kigenzura ibice byo mu burasirazuba, Ni ibirego Guverinoma y’u Rwanda yahakanye kenshi, igasobanura ko ibyo abayobozi bo muri RDC baba bavuga birimo ukwirengagiza ukuri kugaragara mu buryo bworoshye.
Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga inama y’igihugu y’Umushyikirano tariki ya 23 Mutarama 2024, yagize Ati “Mugerageze mukore ubushakashatsi, mubaze, mukore ubutasi. Ntabwo u Rwanda rwateje iyi ntambara mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ibi birego ariyo turufu Tshisekedi yabonye ko yamufasha kwikuraho ikibazo cya M23 gikomoka ku ngaruka z’amateka y’urwango n’ivanguramoko byaranze uburasirazuba bwa RDC.