Baherekejwe n’Abandi bayobozi b’u Rwanda Perezida Mamadi Doumbouya ari kumwe na Madamu we basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, Umukuru w’Igihugu cya Guinea, Mamadi Doumbouya uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ari kumwe n’umufasha we Lauriane Doumbouya baherekejwe n’abayobozi b’u Rwanda batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira mu cyubahiro inzirakarengane zihashyinguye
Perezida Doumbouya wa Guinea yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2024, Aho yari aje mu ruzinduko rw’iminsi itatu agomba kugirira mu Rwanda. Nyuma yo gusura Urwibutso kandi Perezida Doumbouya yanagiranye ibiganiro byihariye we n’itsinda ryamuherekeje na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu.
Uruzinduko rw’uyu Mukuru w’Igihugu mu Rwanda rwaturutse ku butumwa yahawe na Perezida Kagame nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2023 nawe yasuye Guinea.