Paul Kagame yahishuye ibihe bidasanzwe yagiranye n’imfura ye mu gihe cy’urugamba.

Amakuru Amateka

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye Urugamba rwo kubohora Igihugu, hari iminsi yamaze abana n’imfura ye, Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, aho yari afite Icyicaro.

Ni ingingo Kagame yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga mu 2024, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kimwe mu bibazo Paul Kagame yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye, Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy’Urugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n’imfura ye ku Mulindi wa Byumba ahari Icyicaro Gikuru cya RPA.

Ati “Mu 1994 mbere ya Jenoside, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje (Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy’icyumweru cyangwa munsi yacyo.”

Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

Paul Kagame yanavuze ko hari n’igihe uyu muhungu we w’imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

Ati “Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n’Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiriye gusubiza umwana hakurya y’umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati ‘papa wanjye ari he?’ Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho nabwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiriye kugenda. Nabwiye Abayobozi b’Ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.”

Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiriye gusanga mama we.

Ati “Byasaga n’aho yashimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n’aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagomba gusanga Ingabo.”

Imfura ya Paul Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *