Operation Shondo Koreta : Ese koko Amatike yose y’igitaramo cya Bruce Melodie muri Potland Me yaguzwe na Coach Gael?

Amakuru Imyidagaduro

Urujijo rukwirakwizwa n’uwitwa God Father ku bijyanye n’igitaramo cya Bruce Melodie muri  Potland Me, rukomeje kuba rwinshi, Ari nako hazamo amazina atandukanye y’abantu.

Nyuma yuko hasohotse ifoto igaragaza ko amatike yose ya VIP mu gitaramo cya Bruce Melodie afite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munsi wejo tariki ya 30th Ukuboza 2023, Ni igitaramo cyateguwe na Label y’uyu muhanzi izwi nka 1:55 AM ku bufatanye na Innox Entertainement.

Ni igitaramo kigomba kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa mbiri nkuko amaze iminsi akora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byiswe ‘i Heart Radio Jingle Ball Tour’ Nyuma yuko amakuru ageze hanze ko amatike y’Iki gitaramo yamaze gushira hirya no hino byumwihariko kuri Twitter hari inkuru iri guca ibintu.

Iyi nkuru ya God Father umenyerewe cyane ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter ivuga ko umujyanama wa Bruce Melodie ndetse akaba umushoramari mu muziki uhagarariye Label ya 1:55 AM  Coach Gael, Ariwe waba yaguze ayo matike kugira bigaragaze ko uyu muhanzi akunzwe cyane no muri leta zunze ubumwe za Amerika kandi atari ibya nyabyo.

https://twitter.com/godfather250_/status/1740393766869975378/photo/1

Abatanze ibitekerezo bakomeje kubeshyuza iyi nkuru bavuga ko atari byo ahubwo ari urwango ruhambaye uyu God Father afitiye aba bombi byumwihariko Couch Gael cyane ko atari ubwa mbere yaba amuvuzeho inkuru nk’izi zimpimbano.

Uyu God Father azwi cyane kuri urwo rubuga agerageza cyane gutsikamira ndetse no gusenya ibyubatswe mu muziki nyarwanda, Aho usanga benshi bamugarukaho ko asenya ibyo atagizemo uruhare aho gufatanya kuwuteza imbere muri rusange.

Amakuru ava mu ikipe ya hafi ya Bruce Melodie avuga ko amatike yamazwe kugurwa yose ndetse ko abibaza ko yaguzwe na Couch Gael nkuko abo babivuga bakwiriye gutegereza bakazerekana amafoto agaragaza intebe zirimo ubusa nk’icyimenyetso gifatika aho gukwirakwiza ibihuha nk’ibyo.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’umuziki muri uyu mwaka turimo gusoza cyane ko yawukozemo indirimbo yafatanije na Shaggy ari nayo iri kumufasha kugera kuri byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *