Nyuma y’umwaka adasohora Indirimbo, Meddy yateguje abakunzi be indirimbo nshya.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

NGABO Medard wamamaye cyane mu muziki wo mu Rwanda nka Meddy, kuva mu myaka yaza 2008, Yongeye guteguza abakunzi be indirimbo nshya yo guhimbaza Imana nk’uko ariwo muziki asigaye abarizwamo.

Meddy wakiriye agakiza mu minsi yashiza akava mu muziki usanzwe uzwi nka “Circular Music” akajya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yari amaze iminsi adakora indirimbo cyangwa se igitaramo dore ko yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “Grateful” mukwa mbere kw’umwaka ushize.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, Nibwo Meddy yasohoye ifoto iteguriza indirimbo ye nshya ye, Ni indirimbo yafatanije na Adrien MISIGARO bise “NIYO NDIRIMBO” Meddy kandi abinyujije kuri Instagram ye yahishuye ko iyi ndirimbo izaba ikubiyemo ubutumwa bw’Ubuzima bwe nkuko ngo no mu ndirimbo yitwa “Ntacyo Nzaba” yabikomojeho. Ati “Ntekereza ko icyi aricyo gihe”.

Iyi ndirimbo izasohoka mu gihe cya vuba, gusa ntihatangajwe igihe runaka izasohocyera ni ugutegereza umunsi nyirizina izagerera ku bakunzi be. Ni indirimbo yakozwe n’uwitwa YANNICK mu buryo bw’amajwi ariko mu buryo bw’amashusho bikaba bitaramenyekana niba izanasohokana n’amashusho.

Meddy  yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Inkoramutima, Mubwire, Akaramata, Ese Urambona, Slowly” ndetse n’izindi nyinshi cyane zatumye izina rye rizamuka cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba.

Meddy yakoranye ubukwe n’umukobwa w’Umunya Ethiopia witwa Mimi mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa 11  muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Mu birori byatashwe n’ibyamamare byinshi birimo The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Meddy Saleh n’abandi benshi cyane. Muri ubu bukwe Meddy yasohoreyemo indirimbo yise “Queen Of Shebah” yakoreye umufasha we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *