Nyuma yo kumara igihe akumbuwe Icenova yarekuye album ari kumwe na Dr Nganji.

Amakuru Imyidagaduro

Icenova ni umwe mubaraperi bakunzwe n’abatari bacye mu muziki, Yatangiriye ibikorwa bye muri Green Ferry Music ari nayo yamenyekaniyemo ubwo yahasohereraga album zigera kuri ebyili arizo: Ubuvanganzo I na Ubuvanganzo II.

Yari akumbuwe n’abantu benshi dore ko hari hashize igihe kigera mu mwaka atagaragara mu bikorwa by’umuziki nkuko byari byarahoze.

Uyu muraperi akaba yasohoye album igizwe n’indirimbo 13, yafatanyije na Dr Nganji utunganya umuziki uri umwe mu batumye uyu muhanzi agaragara muri muzika dore ko ariwe bakoranye ibikorwa byinshi bya muzika muri studio ya Green Ferry Music.

Uyu muhanzi akaba iyi album barayise “Umukoro” Kuri Icenova, ubusobanuro nyabwo bwo kwita uyi album Umukoro busa bisobanura akazi, inshingano, no guhuza imyaka ye ya mbere muri akiri muri studio ya Green Ferry Music.
Icenova yagize ati: “Njye mbona umushinga ari akazi cyangwa umurimo mfatana uburemere, nkurikije ibyambayeho kera kugirango nkore ikintu gifatika.”

Ku rundi ruhande, kuri Dr. Nganji, iyi album isa nkaho ishushanya umurimo abantu bahanga bagomba gukora kandi ikanagaragaza ubushake bwo guhana imbibi zabo zo guhanga no guharanira kugera kubyo bashoboye byose.

Producer Dr Nganji yongeyeho ati: “Iyi myumvire ishimangira igitekerezo cy’uko Umukoro atari uguhanga umuziki gusa ahubwo ko ari urugendo rukomeza rwo kwiteza imbere no gushakisha nk’ibiremwa.”

Iyi album ikaba ubu iboneka ku mbuga zose z’umuziki zitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *