Nyuma yo kumara amezi 5 badahembwa, abakinnyi ba Kiyovu Sports bivumbuye.

Amakuru Imikino

Nyuma yuko abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze amezi asaga atanu (5) batazi ikitwa umishahara bivumbuye banga gukora imyitozo bageze ku kibuga.

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe yari yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ikipe ya Kiyovu Sports ikaba yaragombaga gusubukura imyitozo ejo hashize ku wa mbere tariki ya 4 Gashyantare 2023, yitegura umukino w’umunsi wa 24 izasuramo Etoile del’Est.

Abakinnyi biyi kipe bitabiriye imyitozo nk’ibisanzwe bagera ku kibuga, ariko banga gukora imyitozo ahubwo barataha aho bavuze ko batakora imyitozo batarahambwa ibirarane by’imishahara bafitiwe.

Ku makuru atugeraho avuga ko aba bakinnyi bishyuza Kiyovu Sports imishahara y’amezi 5 aho baheruka guhembwa mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize wa 2023.

Iyi kipe ikaba iri mu bibazo by’amikoro aho yanahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ikaba itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kubera amadeni ifitiye abakinnyi bayireze bakabatsinda.

Iyi kipe ya Kiyovu Sports kandi hari namakuru avugwa ko hari abakinnyi yaguze ifitiye umwenda wa ‘recruitment’ itishyuye abakinnyi ba yo, ni amafaranga arenga miliyoni 100 z’amanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *