Nyuma y’iminsi mike Wade, agizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports, nawe ashobora kwirukanwa.

Amakuru Imikino

Nyuma y’iminsi mike Mohamed Wade, agizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports, biravugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwaba bwafashe umwanzuro wo kumusezerera burundu.

Mohamed Wade, yageze mw’ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza wungirije aje gutagirana na shampiyona ya 2023-24, guhera mu Kwakira 2023 yatozaga nk’umutoza mukuru w’agateganyo, nyuma yuko uwo yari yungirije yirukanwe.

Uyu mutoza ubusanzwe yari afite amasezerano y’umutoza wungirije, yasoje igice kibanza cya shampiyona ari ku mwanya wa kane n’amanota 27. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaje gufata umwanzuro wo kumugira umutoza mukuru agatoza imikino ya shampiyona ya 2023-24 akayirangiza yose.

Gusa bisa n’aho bitagenze neza kuri uyu mugabo ukomoka muri Mauritania, nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16, ari na wo wafunguraga imikino yo kwishyura ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwababajwe cyane no gutsindwa na Gasogi United 2-1, ndetse bubona ko Mohamed Wade, nakomezanya iyi kipe izava mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona vuba.

Amakuru atugeraho n’uko Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mutoza, hakaba harimo harebwa uburyo batandukana ntibigire ingaruka ku ikipe, ni mu gihe barimo no gutekereza ku musimbura we watoza iyo kipa itaragera aharindimuka.

Aha ni ku mukino w’ejo tariki 12 mutarama 2024, ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1, umukino wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *