Umuraperi Green P wamamaye cyane mu itsinda rya Tuff Gangs ryakanyujijeho mu myaka ya za 2008 kuzamura mu njyana ya Hip Hop yongeye kugaragara mu itangazamakuru nyuma y’iminsi myinshi atavuga.
Uyu muraperi usanzwe witwa Rukundo Elie agakoresha Green P muri Muzika, Ni umuvandimwe w’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yatangaje byinshi bijyanye n’ibikorwa bye bya muzika hamwe n’itsinda rye rya Tuff Gangs ndetse n’ibijyanye n’imibereho ye muri Dubai yari amazemo imyaka isaga itatu.
Green P waje mu Rwanda aje no mu bukwe bwa mukuru we The Ben mu kiganiro yagiranye na TV10 yavuze ko ajya gufata umwanzuro wo kujya i Dubai ari uko yabonaha ko ubuzima yari abayemo n’ibikundi yita {Gang} yagenderagamo ntacyo byari kuzamugezaho usibye kumuyobya gusa, Kimwe nk’abandi bahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bumwe cyangwa ubundi,
Uyu muraperi yatangaje ko ubuzima yabanje kunyuramo akigera i Dubai mu myaka itatu ishize butari bworoshye, dore ko hari bamwe bamubonaga mu kazi runaka bagashaka kumufotora. Green P yavuze ko kandi muri Dubai amaze kuhubaka ikindi gice kinini cy’Ubuzima bwe dore ko no mu gihe ari mu Rwanda ngo akazi ke abasha gukomeza kugakora mu buryo bumwe cyangwa se ubundi gusa akemeza ko yaje mu Rwanda bikenewe cyane kuko ngo yari akumbuye cyane Iwabo n’umuryango we wose ndetse n’U Rwanda muri rusange.
Ati “Njyewe nagiye i Dubai hari ibuntu nshaka kubaka mu buzima bwanjye, muri Kigali gukora umuziki byonyine ntabwo byoroshye ko washobora imibereho yaho, noneho muri iki gihe birakomeye cyane, nagombaga gukora indi mirimo kugira ngo ubuzima bwanjye bukomeze ngire n’icyo mfasha umuryango.”
Green P avuga ko yagiye ameze nk’uhunze ibikundi byatumaga yisanga mu nzira zitari nziza, yahisemo kubitera umugongo ashaka izindi nzira zatuma yitekerezaho akamenya icyerekezo cy’ubuzima. Ati “Kuri njyewe muri Kigali ntabwo ubuzima bwari bumeze neza bitewe n’ibihe runaka cyangwa uko twakuze, buriya hari imyaka ugeramo ukabona ibyo bintu by’ibikundi nta nyungu ibirimo ugahitamo kugenda inzira zawe.”
“Ibintu by’ibikundi hari ukuntu bituma ujya mu nzira zitarizo, rero guhunga ibyo bintu ni byiza ngo ujya kure ya babantu ukabanza wowe ukiterezaho, ukamenya uwo uriwe n’icyo ushaka biragufasha tu kugira ngo ube watera imbere, Iyo nza kuhava nari kubura ibintu byose, nari kubura umuvandimwe cyangwe data nkabura n’akazi rero nagombaga gufunga umwuka.”
Abajijwe ku bijyanye n’Urupfu rwa mugenzi we Jay Polly bakuranye Kicukiro ndetse no muri Tuff Gangs muri rusange, Green P utarakunze kubivugaho yirekuye maze abivugaho yemeza ko icyatumye ataza gushyingura se na Jay Polly bitari ubushake ahubwo yabuze uburyo kuko byashoboraga gutuma abura abantu akanabura akazi ke muri rusange nyamara abapfuye atajyaga kubagarura n’ubundi.
Ati “Njyewe ntabwo nkunda kugaragaza agahinda cyangwa kurira ndi mu bantu ngira amarangamutima hafi cyane, ibya Jay Polly narabikurikiranaga kuri telefone gusa akazi narindimo ntabwo kari guhita kandekura ngo mfate indege nze kimwe no ku mubyeyi wanjye ntabwo byanshobokeye.”
Green P yatangaje ko akigera ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali kuwa 20 Ukuboza 2023 yahise afata iya mbere akajya gusura imva ya Jay Polly ndetse akajyayo ari wenyine habe no kubwira abaje kumwakira.
Ati “Nageze i Kigali ari mu gitondo ngera i Kanombe n’abantu bari baje kundeba ntabwo twakomezanyije byarabatunguye nabanje kwibeta njya ahantu mu kabari mbanza kubitekerezaho, Nahise mfata moto ntategereje imodoka ngenda njyenyine ku mva ya Jay Polly mpamara umwanya byari ibintu bibabaje kuri njywe kuko nicyo kintu cya mbere nagombaga gukora.”
Green P kandi yatangarije abakunzi ba Tuff Gang imishinga mishya kandi myiza iri hafi gusohoka cyane ko nawe yaje akuzuza ibitari byuzuye ndetse nawe akaba afite Album ye ku giti cye iri gukorwa na Davy Denko azashyira hanze.
Mbere y’uko asubira i Dubai uyu muraperi ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere muri Werurwe izaba iriho indirimbo yakoranye na bamwe mu baraperi babanye muri Tuff Gang , abashya ndetse n’umuvandimwe we The Ben.