Nyuma y’igihe atagaragara mu kibuga Moussa Madjaliwa wa Rayon Sports ashobora kugaruka.

Amakuru Imikino

Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, nyuma y’amezi arenga abiri atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports, yaciye amarenga ko agiye kugaruka.

Ibi Aruna Moussa Madjaliwa, yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri page ye ya Facebook asanzwe anyuzaho amakuru ye yose. Yagize ati “Imana nibishaka muzambona vuba.”

Aruna Moussa Madjaliwa, yaherukaga gukinira ikipe ya Rayon Sports ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24, wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yagize imvune ikomeye ikamubiza kongera gukina.

Iyi mvune yayigize ubwo yitabiraga ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

Uyu mukinnyi usanzwe akina mu kibuga hagati yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, yabwiye iyi kipe ko afite imvune ikomeye.

Gusa hari n’amakuru avuga ko yaba yarabikoze mu rwego rwo kunaniza iyi kipe, nayo ikaba yarakara ikamwirukana cyane ko ari byo yifuzaga ngo bimworohere guhindura ikipe, kuko yabwirwaga ko yabonerwa ikipe nziza mu Barabu.

Uyu mukinnyi bivugwa ko n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabivumbuye bukamwihorero. Isoko rito ry’abakinnyi rizafungwa le 28 Mutarama 2024, nabona nta mahirwe ahari yo gusohoka muri iyi kipe, ashobora guhita atangira imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *