Nyuma yibyo Madjaliwa yatangaje, ntiyishimiwe n’aba-Rayon muri iyi minsi.

Amakuru Imikino

Aruna Moussa Madjaliwa binyuze kuri paji ye ya Facebook inyuzwaho amakuru ye, mu minsi micye ishize yavuze ko vuba agiye kugaruka mu kazi ka Rayon Sports, none bamwe mu barayon ntago bigeze biahimira imyitwarire ye.

Nyuma yuko atangaje ubwo butumwa, abakunzi b’iyi kipe bamugaragarije ko batishimiye imyitwarire ye amaze iminsi agaragaza. Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri atagaragara mu bikorwa byose bya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi, muri butumwa yaciye amarenga ko vuba asubukura imyitozo muri Rayon Sports.

Kw’ifoto yashyize hanze, mu mwambaro wa Rayon Sports yagize ati “Imana nibishaka turabonana vuba.”

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi ba Rayon Sports bamweretse ko batigeze bishimira ukuntu yataye akazi.

Abagize icyo batangaza kuri ubwo butumwa, mumvugo zikomeye bamubwiye ko Rayon Sports yayisanze kandi azayisiga ndetse ko ibyo yakwigira byose agifite amasezerano y’iyi kipe.

Hari n’abandi batatinye kumubwira ngo nashaka azagaruke cyangwa abireke, Kandi ko abamushuka kujya muri APR FC bitazamuhira.

Uwitwa Fezaline Ingabire yagize ati “Agasuzuguro gusa Rayon yatunze abakurenze shyira balloon hasi ukore icyakuzanye”

Uwitwa Nshimyumuremyi Chris, Yagize ati “Aba Rayon suko duteye, ubuse urusha umupira luvumbu, iyo tugura Sefu wowe warigutaha utanakinnye match 3? Ntakintu twakwibukiraho nturuta Fuadi, Makenzi, Mbanzumutima, Amiss, Kareb na Shassir. Twakumbura mbirizi kukurenza Rayon, irakurenze nkaha ni Mombasa.”

Mugabo Junior Yagize ati “Bagushuke ntibagushuke vyose uzagaruka Kdi uzabanze usabe imbabazi abafana n’abayobizi baguhaye akazi udahari Rayon Sports izabaho uzagenda izagumaho kdi wowe uzazima bitewe nuko aho ushaka kujya utazahagirira umugisha.”

“Ntiwagambanira ikipe y’Imana ngo bikugwe amahoro, gusa umenyeko umuriro wakije utazabasha kuwuzimya kuko Abafana urimo gukinisha imitima yabo ntubazi, uzabaze Abarundi benewanyu bahakinnye. Nkwibutse wasinnye imyaka 2 ubwo ushatse wagarura amafranga twakwishyuye ukajya kwangara aho ushaka”

Ni mubutumwa bwinshi bagiye bamusubiza, banyuze kuri poste yashyize kurukuta rwe rwa Facebook.

Madjaliwa, yaherukaga gukinira Rayon Sports ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24, wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023, batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego 1.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports, ndetse n’imyitozo, aho yavuze ko yavunitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *