Nyuma y’amagambo y’akababaro k’abakunda Hip-Hop, Igitaramo cya Kendrick Lamar kigiye kuba nta muraperi nyarwanda urimo.

Amakuru Imyidagaduro

Hari hashize iminsi myinshi abantu binubira abateguye igitaramo cya Move Afrika, kirimo icyamamare mpuzamahanga Kendrick Lamar ukora injyana ya Hip-Hop ndetse akaba umwe mubahanzi bashyigikiye Hip-Hop nk’injyana y’abirabura.

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’ibitekereze bya bamwe mu bantu bintubiraga ko iki gitaramo kitarimo umuhanzi nyarwanda ukora Hip-Hop dore ko hari na bamwe mu bahanzi bakora iyi njyana batishimiye uko iki gitaramo cyateguwe aho batumiye umuraperi ukomeye ariko bakibagirwa umuraperi nyarwanda.

Ni igitaramo giteganyijwe kuba kuwa 6 Ukuboza 2023, aho kuri ubu uyu muraperi mpuzamahanga yamaze kugera mu Rwanda rw’imisozi igihumbi nkuko mugenzi wacu KWIZERA Elly wo mu ishami ry’icyongereza yabitangaje muri iyi nkuru.

Kendrick Lamar has landed in Kigali for “Move Afrika Concert”

Abantu benshi bari biteze ko nyuma y’ubusabe bwa benshi abategura iki gitamo bitwa Global Citizen bazumva ubu busabe maze bakikubita agashyi bakaba bavugana na bamwe mu bakora Hip-Hop mu Rwanda hakaba hari nibura umwe bahitamo.

Gusa si uko byagenze, kuko mugitondo cy’uyu munsi nibwo bashyize ahagaragara bantu bazasusurutsa abitabiriye iki gitaramo, Gusa nta mpinduka nimwe yabaye kuko muri uwo rutonde byagumye kuguma uko byahoze aho harimo Bruce Melody, Zuchu, Ariel Wayz na DJ Toxxick.

Iki gitaramo kizabera kuri BK Arena, imwe mu nyubako zikomeye mu Rwanda zimaze kwakira ibyamamare byinshi bitandukanye ndetse n’imikino itandukanye ya Basketball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *