Nubwo hari ibyiza bya internet, Dore ibindi bibi internet yazanye mu isi

Amakuru Ikoranabuhanga Ubucuruzi Uburezi Ubuzima

Ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi bwazanye byinshi byiza n’ibibi dore ko mu buzima tubamo buri kintu cyose kiba gifite ibyiza n’ibibi, Uku niko isi iteye kuva yabaho ko hagomba kuba hari ibibi n’ibyiza bityo nibyo abantu baremye cyangwa bakoze byose bifite uruhande rwiza ndetse n’uruhande rubi.

Uyu munsi reka tuvuge ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’uyu munsi aho turaza kurebera hamwe bimwe mu bintu bibi byaje bitewe n’ikoranabuhanga rya internet cyangwa ikizwi nka murandasi mu kinyarwanda.

Ubusanzwe murandasi idufasha byinshi yaba mu kazi ndetse n’ubuzima bwa buri munsi nkuko byagaragaye ko iri muri bimwe byihutisha service ariko se noneho uko kwihuta kwaba atari bimwe umunyarwanda yavuze ngo ‘Ibyihuse byabyaye ibihumye”?

 Internet yaciye gusurana no guhuza urugwiro bya Kinyarwanda: Kera iyo umuntu yakumburaga undi yafataga urugendo akamusura bagasabana, ibintu byafatwa nk’umuco ndetse bikagaragaza urukundo bafitanye kuko hari abavaga ikantarange bakajya gusurana nkuko umunyarwanda yabivuze ngo “Ifuni ibagara ubushuti ni akarenge” byafatwaga ko ubushuti bwakuraga bitewe nuko umuntu afashe umwanya akagenda n’amaguru agiye gusura mugenzi we, Ubuse uyu mugani muri iki gihe byavugwa ute? Ko ifuni ibagara ubushuti ari Whatsapp cg Facebook?

Ibinyoma byahawe intebe: Kuri internet tavuga ko ariho hari agace kanini muri iyi minsi k’ibinyoma, aho uzahahurira n’abantu bakwizeza ubutunzi mutaziranye aho bagusaba kugira ibyo ukora ngo uhabwe ubutunzi, Si ibyo gusa kuko kuri murandasi abantu barabeshyanya cyane, Ukaba uganira n’umuntu uzi ko ari i Rwagasabo ariko we akakubwira ko ari i mahanga, Yego nibyo hari ababeshya abandi ko bari kure kubw’impamvu zitandukanye zimwe ariko ziba zishingiye ku binyoma bigamije inyungu mu buryo utazi, icyo gihe ntuzabasha kumenya niba ari ukuri akubwira cyangwa ari ikinyoma.

Kuri murandasi ni ahantu ho kwangirikira vuba byihuse: Kuri internet cyangwa murandasi hariyo ibintu byinshi cyane kandi bigikomeje kwiyongera bizatuma wangirika yaba mu mitekerereze cyangwa no mu myitwarire. Hariyo amashusho y’urukozasoni, hariyo abantu bagushora mu bikorwa by’umwanda (Bishingiye kwiyangiza muby’imibonano mpuzabitsina)

Ni ahantu kwibwa byoroshye cyane: Kuri internet ni ahantu ushobora kwibwa mu gihe gito iyo uramutse utitonze. Umuntu arakubwiye ati: “Mfite umuryango ukomeye ariko kubera intambara twarahunze none wamfasha tukaba inshuti tukareba ko ubutunzi bwasigaye mu rugo twabubyaza umusaruro?” Nawe ako kanya ukibyumva urumva ko wungutse inshuti kandi igufitiye akamaro.
Muzakomeza kuvugana ariko mu gihe gito ntutaba ushishoza, birangira ayawe ariwe mu kanya gato. Reka ibi nzabigarukeho mu nkuru izasohoka mu gihe kiri imbere.

Nibyiza, Internent ni nziza cyane kuko yaradufashije, nubwo ibyo byose bihari, aho isi igeze nta mbaraga zo guhagarika internet dufite.
Gusa nyamuneka urajye ugira amacyenga menshi igihe ubonye hari umuntu utazi uri kukubaza ibintu byinshi ndetse no kumuntu uri kukwereka impuhwe zijyanye nuko hari ubutunzi bugutegereje, kuko munshuti ze baba baziranye amaso ku maso ntago ari wowe yaba yatumweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *