Umuhanzi w’umunya-Nigeria Rudeboy yagiriye inama abagabo yo gushikama bagashaka amafaranga, bamara kuyabona nabo bakishakira abagore b’abakire.
Yabuze ko ibi bizaca agasuzuguro k’abakobwa bahora bavuga ko bazashaka abagabo b’abakire bakabaha amafaranga ndetse bakabahindurira ubuzima nyamara bo ntacyo bakora.
Avuga ko abakobwa b’iyi minsi mbere yo kujya gukundana cyangwa gushyingiranwa n’umusore babanza kureba ubushobozi afite mu buryo bw’amafaranga nyamara nabo ntayo bafite.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yabwiye abagabo ko mu gihe babonye amafaranga nabo bagomba gushaka abagore bakize, bityo umuntu wese akumva ko agomba gukora adategereje amakiriro ku bandi.
Ati “Ikigero bagezeho bakomeza kuvuga ko umugabo agomba kuba afite amafaranga mbere y’uko bakundana cyangwa bashyingiranwa biteye ubwoba.
“Muhindure ibyo muvuga, mushake amafaranga, hanyuma muzashake abakobwa nabo bakize. Buri wese agomba kugira imihigo.”