‘Nahagaritse ishuri ry’ubuvuzi kubera umuziki wanjye’

Amakuru Imyidagaduro

LAMU, w’imyaka 26 ubusanzwe amazina nyayo ye ni Ahlam Ismail, n’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo. Mu minsi yavuba aherutse kugirana ikiganiro na televiziyo Byihuse mu kiganiro yaganiriye na televiziyo yavuze kubijyanye n’inshingano ze nuburyo abihuza.

Yavuze ko akunda kwishimisha no gukunda gufasha abantu kuko aba yumva byongerera agaciro ubuzima bwe iyo afashije, Yavuze kandi ko mbere yuko yinjira mu bikorwa bye by’umuziki yakoze ibikorwa bitandukanye kandi yakundaga.
Uyu muhanzi ubsanzwe wanavuze ko ari umukinnyi wa filimi aho yakoze filimi nto mu mwaka wa 2016 nyuma y’amashuri ye aho yanakomeje gukina filimi zitandukanye.

LAMU yavuze no ku bindi bikorwa bitandukanye akora aho yagize ati: “Nanjye ndi umuhuzabikorwa w’imishinga ikorana n’urubyiruko kumishinga yiterambere. Nakoranye n’imiryango myinshi aho natanze kimwe no guhabwa akazi nkaba umujyanama. Nari Miss Earth Uganda 2021/2022 kuko ndi umuvugizi w’imihindagurikire y’ikirere. Ubu ndi umunyeshuri wububanyi n’amahanga n’ubushakashatsi bwa diplomasi.”

Uyu mukobwa kandi akaba yari asanzwe akora kuri Radio imwe yo mu gihugu cya Uganda yitwa XFM, Gusa yaje kuhava atahamaze kabiri kuko ubu asigaye akorera NTV. Aho avuga ko kujya mu itangazamakuru bitari bimurimo ariko ubu akaba abikora mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.

Ahlam Ismail is Miss Earth Uganda 2021 - Missosology

Ku bijyanye n’umuziki LAMU, yavuze ko yabitangiye akiri muto hamwe na musaza we wamufashaga kwandika indirimbo, akaba ubu azi kuririmba ndetse no gucuranga gitari. Ariko avuga ko mu buryo bwo gukora umuziki bya kimwuga yabitangiye mu mwaka wa 2019 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere itunganyijwe neza yitwa “Something About You” akaba yarayisohoye nyuma yo kuva mu ishuri ry’ubuvuzi.

Yabajijwe icyo ababyeyi babivuzeho nyuma yo kubona ko yikuye mu ishuri kugira ngo akurikirane umuziki, asubiza agira ati: “Bararakaye cyane kandi barumiwe. Nabwiwe ko nkora ikosa rikomeye cyane kuko hariho ingorane nyinshi mu muziki. Ariko ibyo nibuka nkiri muto byo gukora umuziki hamwe na murumuna wanjye byahoraga binyibutsa ko arikintu nahoraga nifuza gukora nuko njya kubikora.

Ariko igihe batangiraga kumva indirimbo zanjye zicuranga kuri radio na TV bakambona nitabira ibitaramo bitandukanye, barabyakiriye.”

LAMU n’umucuranzi wa Afro-pop ukomoka muri Kampala. Aririmba mu Giswahili, Icyongereza na Luganda. Muri 2018, yatowe n’umuhanzi wo muri Nijeriya akaba n’umuyobozi mukuru wa label Mr Eazi nk’umwe mu bahanzi 100 bazamuka baturutse muri Afurika kugira ngo bahagararire Uganda muri gahunda ye ya Empawa Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *