Mvukiyehe Juvenal yareze General muri FERWAFA ku kibazo cy’amarozi muri Shampiyona y’u Rwanda.

Amakuru Imikino

Ndorimana Jean Francois Regis umuyobozi wa Kiyovu Sports mu minsi ishize yavuze ko uwari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal yagize uruhare mu kuroga abakinnyi b’iyi kipe yari abereye umuyobozi, kuri ubu yamaze kumurega muri (FERWAFA).

Tariki ya 26 Nzeri 2023, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwatangaje ko iyi kipe yabaye yambuwe Kiyovu Sports Company Ltd yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal kuko yagaragaje ko itagifite ubushobozi.

Nyuma yuko Kiyovu Sports Company Ltd yambuwe ubuyobozi, Kiyovu yahise igaruka gucungirwa by’agateganyo mu Muryango wa Kiyovu Sports, bakavuga ko Inteko Rusange ariyo izabifataho umwanzuro ntakuka.

Kw’itariki 19 Ugushyingo 2023, habaye Inama y’Inteko Rusange ya Kiyovu Sports yemeza ko ikipe iguma gucungirwa mu Muryango wa Kiyovu Sports ndetse na Mvukiyehe Juvenal akava ku buyobozi bwa Kiyovu Sports Company Ltd burundu.

Icyo gihe nibwo Ndorimana Jean Francois Regis bakunze kwita General yavuze ko kimwe mu byatumye batakaza umukino wa Sunrise FC wabereye i Nyagatare ubwo batsindwaga 1-0, bikabaviramo gutakaza igikombe cya shampiyona ya 2022-23, ari uko Mvukiyehe Juvenal yagize uruhare mu kuroga abakinnyi b’ikipe ye ya Kiyovu Sports.

Icyo gihe General yagize ati “Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na Staff, byakozwe na Perezida wabo Mvukiyehe Juvenal, Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.”

Tariki ya 28 Ukuboza 2023, Mvukiyehe Juvenal yatanze ikirego mu Kanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA arega General kumusebya.

Si ubwa mbere Mvukiyehe Juvenal yari areze Ndorimana Jean Francois Regis muri FERWAFA kuko no mu mwaka w’imikino wa 2022-23 yari yaramureze nyuma y’uko amushinje kugurisha imikino ya ya Kiyovu Sports ariko aza kumusaba imbabazi ikirego aragihagarika.

Ati “Naramureze ntabwo ari ho bizagararukira, ni biriya nyine yagiye ansebya. Ntabwo nzarekera kugeza mbonye ubutabera kubera ko ntabwo biriya ari ibintu bikwiye umuyobozi.”

Kwiyi nshuro Mvukiyehe Juvenal yongeye gutanga ikirego muri FERWAFA arega Ndorimana Jean Francois Regis, ko yamushinjije amarozi no kumusebya.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *