Musanze : Hari umurambo w’Umusore wasanzwe umanitse mu giti.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umusore wasanzwe mu giti yapfuye bigakekwa ko yaba ariwe wiyambuye ubuzima nkuko byatangajwe n’abaturage.

Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, Aho uyu murambo w’umusore wari uri mu kigero cy’imyaka 28 yasanzwe amanitse mu giti, Ubwo abana bari bagiye kwahira ubwatsi bw’inka bawubonye maze bakihutira gutabazo abari hafi aho.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Bwuzure, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aAmakuru avuga ko nyuma yo gutabaza abandi bahageze basanga akiziritse umugozi mu ijosi ndetse amanitse mu giti.

Umwe mu baturage wahageze mu bambere yavuze ko yahurujwe n’abo bana maze nawe yagerayo agasanga koko uwo musore akinagana mu giti aziritse umurunga mu ijosi umeze nk’iyo bazirikisha amatungo, bigaragara ko yamaze gushiramo umwuka. Abo baturage bavuga ko bishoboka ko yaba yiyahuye kuko mu bigaragarira amaso nta kintu na kimwe cyerekana ko byibura hari abandi banyu bageze aho ngo babe aribo bamwivuganye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza wagize Ati: “Umurambo w’uwo musore wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzumwa. Nta makuru menshi amwerekeyeho aramenyekana uretse ko ibyangombwa byagaragaye hafi y’aho uwo murambo wari uri harimo agakarita ka ATM na Visa Card bigaragaza ko afite imyaka 28, mu mazina ya Habumugisha. Kugeza ubu iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane ibirenzeho”.

Ubuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri mu minsi ishize bwatangarije itangazamakuru ko ikibazo cy’abantu biyahura gikomeje kugaragara ndetse kikaba giteye impungenge.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *