Muri DR Congo imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yakamejeje.

Amakuru Politiki

Abaturage bo muri Congo bashyigikiye abakandida batishimiye ibiri kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu, batangiye kwigaragambya babyamagana, aho bamwe badatinya kuvuga ko barambiwe kwibira amajwi Perezida Felix Tshisekedi.

Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko abaribwigaragabye bitari bubagwe amahoro.

Peter Kazadi, Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yavuze ko Guverinoma yamaze kumenya ibyiyi myigaragambyo iri gutegurwa n’aba bakandida, kandi ko biteguye kuyiburizamo ntize kuba.

Yagize ati “Ibiri kuvugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora ko bazigaragambya kuko batsinzwe, barashaka gushyira Igihugu mu muriro w’amaraso. Ku giti cyanjye no ku mabwiriza yanjye, icyo dushyize imbere ni ugucungira umutekano uhagije abaturage n’ibyabo. Ibikorwa byose byaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara, byamaze gutahurwa. Nta kintu na kimwe kibi kizabaho.”

Peter Kazadi, yakomeje avuga ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitaratarangazwa mu buryo bwa burundu, bityo ko aba bakandida badakwiye kubyamagana kandi bitaratarangazwam byose.

“Sinumva impamvu mu gihe hataratangazwa ibyavuye mu matora bya burundu, hari abashyira imbere akaduruvayo. Ni ibintu byumvikana ko iyo myigaragambyo yabo itemewe n’amategeko. Intego yabo ni ugushyira Igihugu mu bibazo.”

Gusa kuri uyu wa Gatatu ntibyabujije bamwe mu Banyekongo gukora iyo myigaragambyo yo kwamagana ibiri gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bigaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ayoboye bagenzi be bari bahatanye mu matora.

Abaturage bashyigikiye Martin Fayulu wanahangaye na Felix Tshisekedi mu matora aheruka, bagaragaye mu mihanda bavuga ko barambiwe ubujura bw’amajwi bukorwa na Perezida Tshisekedi, bakavuga ko umukandida wabo ari we watsinze amatora, kandi ko kuri iyi nshuro ari we ugomba gutegeka Igihugu cya Congo.

Mu mashusho yagiye hanze, ashyizwe hanze n’umunyamakuru witwa Peter Tiane , yerekana abitabiriye iyi myigaragambyo batwitse amapine mu muhanda rwagati, bavuga mu majwi arangurura ko badashobora kwemera ubujura bukomeje gukorwa muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu cya Congo.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko bamwe mu bakandida bahataniraga kuyobora DR Congo, bagaragaje ko batishimiye ibiri kuva mu matora, ndetse bamwe bakavuga ko agomba gusubirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *