Muri Afrika uwabaye Miss arifuza kuba Perezida nubwo afite imyaka 24.

Amakuru Politiki

Uwatsindiye kuba Miss Namibia muri 2022, Cassia Sharpley yatangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora igihugu nubwo akiri muto (24).

Cassia Sharpley yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko vuba aha azatangira gusangira “urugendo rwe rwo kuba Perezida wa Repubulika ya Namibiya”.

N’ubwo abasmuhyigikiye benshi bavuze ko abakandida ku mwanya wa perezida bagomba kuba barengeje imyaka 35, nk’uko itegeko nshinga rya Namibiya ribivuga, Sharrley yasubiyemo ijambo rye ku wa kane ko azabisohoza.

9 Potret Cassia Sharpley Miss Universe Namibia 2022

Avuga ko atazarwanira ubutegetsi mu gihe cy’amatora y’uyu mwaka, ariko kwiyamamaza kwe ni umushinga muremure.

Sharpley azashobora kuba yakiyamamaza nk’umukandida wa perezida mu matora ataha ya perezida mu 2036, kuko icyo gihe nibwo azaba afite imyaka 36.

Ibi bibaye nyuma yuko abamukurikira banenze itangazo ryeyashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aziyamamariza kuba perezida nk’umukandida wigenga. Bavuga ko ari urwenya kuko nubundi imyaka ye ntago iragera.

Ingingo ya 28 y’Itegeko Nshinga rya Namibiya ivuga ko Namibiya uwo ari we wese ukivuka cyangwa ukomoka muri iki gihugu ufite imyaka 35 afite uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya wa perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *