Mu mboni : Ese umwaka wa 2023 urangiye U Rwanda ruhagaze rute mu bubanyi n’amahanga na Dipolomasi ?

Amakuru Politiki Ubucuruzi

Muri uyu mwaka wa 2023, mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga na dipolomasi hagati y’u Rwanda n’amahanga, hagiye hagaragara isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byinshi byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Ku ikubitiro Tariki 4 Mata, Perezida William Ruto wa Kenya yagiriye uruzinduko i Kigali ndetse yakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro ahabereye n’umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego 9 zirimo iz’uburezi, ubucuruzi, n’izindi.

Usibye Kenya kandi u Rwanda rwaguye umubano no mu bihugu bibarizwa mu burengerazuba bwa Afurika, ubwo muri Mata 2023 Umukuru w’igihugu yagiriraga uruzinduko mu bihugu birimo Benin, Guinea- Bissau na Guinea Conakry ahasinyiwe amasezerano atandukanye arimo n’ayo koroshya ishoramari hagati y’ibihugu byombi nk’uko byagenze ubwo Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema ndetse Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville bazaga mu Rwanda n’ibindi.

Uyu mwaka wa 2023 urangiye hakomeje gututumba umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ibyarushijeho gufata indi ntera mu minsi ya nyuma yegerezaga amatora y’umukuru w’iki gihugu.

Muri iki gihe hagiye hagaragara ubushotoranyi bukabije ndetse n’imvugo zibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse ibi bikajyana n’imvugo zihembera urwango zagiye zigaragaraga zibasira abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Congo.

Tariki 19 na 20 Nzeri uyu mwaka, ni amatariki atazibagirana mu mateka y’u Rwanda cyane ko aribwo i Riyad muri Arabie Saoudite hemerejwe ubusabe bw’u Rwanda bujyanye no kwandika mu murage w’isi wa UNESCO inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zirimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata, ndetse muri iyo nama hakaba haranditswe na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *